sangiza abandi

Charles Bbaale yatandukanye na Rayon Sports

sangiza abandi

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye burundu na Rutahizamu wayo ukomoka muri Uganda, Charles Bbaale.

Rayon Sports yatangaje iby’itandukana ryayo na Charles Bbaale ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Itangazo yashyize hanze rivuga ko “Charles Bbaale yatandukanye byemewe na Rayon Sports.’’

Nta amakuru arambuye yavuzwe ku cyabaye impamvu y’itandukana hagati y’impande zombi.

Charles Bbaale yatandukanye na Rayon Sports nyuma y’amezi hafi abiri yari amaze afite imvune. Yavunitse mu myitozo yo kwitegura umukino Gorilla FC yakiriyemo Rayon Sports tariki ya 24 Ugushyingo 2024.

Yaherukaga kwandikira Rayon Sports ayisaba gutandukana na yo, avuga ko yazahajwe n’imvune zitamwemerera gukomeza kuyikinira no gutanga umusaruro.

Charles Bbaale yageze muri Rayon Sports muri Nyakanga 2023, icyo gihe yari avuye muri Villa SC y’iwabo muri Uganda.

Custom comment form