Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 19 muri Cricket, yatsinze iya Namibia ku kinyuranyo cy’abakinnyi barindwi, ibona intsinzi ya kabiri mu mikino Nyafurika yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2025 iri kubera i Kigali.
Muri uyu mukino wabaye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere muri IPRC Kigali, Namibia ni yo yatsinze tombola maze ihitamo kubanza gukubita udupira kugira ngo ikore amanota.
Igice cya mbere cyarangiye Namibia yashyizeho amanota 101 mu dupira 120 twajugunywe n’abakinnyi b’u Rwanda, bivuze ko u Rwanda rwasabwaga kugera ku ntego y’amanota 102 kugira ngo rubone intsinzi.
Nyuma y’udupira 105, u Rwanda rwari rumaze kugeza amanota 102 rusabwa, abakinnyi barwo batatu ari bo bakuwe mu kibuga n’aba Namibia. Ibi byatumye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda itsinda umukino ku kinyuranyo cy’abakinnyi barindwi.
Iyi ntsinzi ibaye iya kabiri kuruhande rw’u Rwanda ruherutse gutsinda Kenya mu mukino wabaye ku Cyumweru, mu gihe ruzakina na Uganda kuri uyu wa gatatu.
Umurungi Sonia yabaye umukinnyi w’umukino nyuma yo gukuramo abakinnyi batatu ba Namibia mu mipira 12 yajugunye. Ni mu gihe Shimwamana Rosette yatsinze amanota 37.











