sangiza abandi

Depite Mukabunani yasabye ko BDF iseswa kuko “ntacyo imariye abaturage”

sangiza abandi

Depite Mukabunani Christine yavuze ko Ikigega gishinzwe guteza Imbere Imishinga Mito n’Iciriritse (BDF) kimaze igihe kirekire kivugwamo ibibazo ndetse kuri we asanga gikwiye guseswa amafaranga agishorwamo agashyirwa mu bindi.

Yabigarutseho ku wa Kabiri ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yagezaga ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite ibisubizo mu magambo ku bibazo byagaragaye mu mikorere n’imicungire y’amakoperative n’ibibazo byagaragaye mu mitangire ya serivisi za BDF.

Abadepite bagaragaje ko mu myaka 14 BDF imaze, abaturage batarayimenya ndetse n’abantu bashyizwe mu nzego z’ibanze ngo bafashe abaturage nta bumenyi buhagije bafite.

Depite Mukabunani Christine yavuze ko mu 2022 ubwo bari mu ngendo z’abadepite hari ibibazo byavugwaga muri BDF ariko kugeza magingo aya nta muti birabonerwa.

Ati “Nibuka ingendo Abadepite bakoze mu 2022 na bwo ibi bibazo byari bihari n’ingamba zaragaragajwe ariko ntacyo byatanze. Natanga inama y’uko ariya mafaranga ajya muri BDF Leta yayashyira muri SACCO, akagurizwa abaturage bisanzwe nk’uko bigenda bikorwa.”

“Njye natanga inama ko BDF yavaho hakajyaho ikindi kintu ariya mafaranga yakoreshwa. Ashobora gushyirwa mu Murenge SACCO, ashobora gushyirwa ahandi. Urebye igihe kimaze BDF itagaragara, abaturage ntibayizi, ntacyo ibamariye yewe n’ingamba zagaragajwe ni izisanzwe.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yagaragaje ko BDF ifite ibikorwa byinshi yakoze mu gihe imaze, birimo kuba yaratanze inkunga ku mishinga irenga ibihumbi 53, guhanga imirimo ku bantu ibihumbi 159.

Yagaragaje ko mu bafashijwe n’Ikigega BDF, abagore bangana na 40% mu gihe 25% ari urubyiruko.

Ati “BDF igendera muri gahunda za Leta kandi ikadufasha mu gukusanya inkunga. Uyu munsi hamaze kuboneka miliyari zirenga 120 Frw zakusanyijwe binyuze muri BDF. Ntabwo twabara ko itakoze ahubwo icyo twakora ni ukureba niba ikora neza.”

BDF yashinzwe mu 2011 igamije gufasha ibigo bito n’ibiciriritse kugera kuri serivisi z’imari, ariko benshi bagaragaza ko imishinga ibona inguzanyo n’ingwate.

Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta ya 2023 igaragaza ko kuva muri Kamena 2017 kugeza ku wa 30 Kamena 2023 hari koperative n’ibigo 18 byahawe na BDF miliyoni 411 Frw ariko muri Mutarama 2024, zari zarafunze imiryango ndetse n’imitungo yazo itagikoreshwa.

Igaragaza ko kuva mu 2020 kugeza mu 2024, BDF yagombaga kwishingira inguzanyo z’imishinga 2.733 buri mwaka, ariko kugeza mu 2023 yari imaze kwishingira 5.418, ingana na 49,6%.

Binyuze muri Gahunda y’Igihugu y’Iterambere, NST2, Ikigega BDF kizafasha mu guhanga imirimo ibihumbi 60 ndetse hagiye gusozwa amavugurura mu mikorere yayo ku buryo kizagera ku bantu benshi.

Custom comment form