sangiza abandi

Dr. Nizeyimana wakize Marburg yahumurije Abanyarwanda agaruka ku rugendo rwo kuyivurwa

sangiza abandi

Dr. Nizeyimana Françoise uri muri bamwe mu barwaye icyorezo cya Marburg ariko akitabwaho agakira, yahumurije Abanyarwanda ko badakwiye gukuka umutima ariko abasaba kuba maso bimakaza umuco w’isuku nk’imwe mu ntwaro yo kuyirwanya.

Dr. Nizeyimana usanzwe ari umuganga wita ku ndembe, yabwiye Televiziyo Rwanda ko icyorezo cya Marburg cyabateye agahinda ariko kavanze n’ubwoba, kuko cyabanje kumutwara umuganga w’inshuti ye magara bakoranaga.

Akomeza avuga ko ubwoba bwe bwari bufite ishingiro kuko yaje gusanga nawe yarayanduye ndetse akanduza n’umugabo we, asobanura ko akiyumvamo ibimenyetso yahise yihutira kugana ubuvuzi agatangira guhabwa imiti.

Ati” Nagiye kumva numva ntangiye gutitira kwakundi umuntu urwara Malaria biba bimeze, bigeze nijoro numva umuriro wiyongereye, nza no gutangira kuribwa mu ngingo cyane, no kuribwa imikaya.”

Dr. Nizeyimana n’umugabo we bamaze iminsi 16 bitabwaho n’abaganga, ndetse ashima cyane uburyo we n’abandi barwayi ba Marburg bitaweho ndetse bakagira n’amahirwe yo kuyikira.

Ati” Harimo ikintu kitwa guhungabana cyabaga gikomeye, rero habaga hari abantu bashinzwe ubuzima bwo mu mutwe bakuganiriza.”

Akomeza avuga ko baterwaga imiti ndetse bakanywa n’amazi menshi, ati” Baduhaye imiti yo kurwanya iriya virusi, bayiduteraga rimwe ku munsi, ikindi mu kuyirwanya twanyweye amazi menshi”.

Hashize ukwezi indwara ya Marburg igaragaye mu Rwanda, Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko n’ubwo ikigero cy’abanduraga indwara ya Marburg cyagabanutse mu cyumweru cya kane kikagera kuri 92%, ariko abantu bakwiye gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kuyirinda no gutanga amakuru igihe hari ubonyweho ibimenyetso.


b’ubuvuzi bakorewe, cyane ko basanzwemo Marburg bagahitabadusanzemo Marburg uwo munsi duhita dutangira imiti.”

Custom comment form

Amakuru Aheruka