sangiza abandi

Drones zatangiye kwifashishwa mu kwihutisha imiti ya Malaria i Gisagara

sangiza abandi

Ku Kigo Nderabuzima cya Kibirizi giherereye mu Karere ka Gisagara hari kwifashishwa utudege duto tutagira abapilote, drones, mu kuhageza imiti yiganjemo ivura Malariya y’igikatu kugira ngo abarwayi barembye cyane bahabwe ubuvuzi bwihuse.

Mu ntangiriro za Mata, Minisiteri y’Ubuzima yatangirije mu Karere ka Gisagara gahunda yo gukwirakwiza imiti yo kuvura Malaria hakoreshejwe ‘drones’.

Ni gahunda yashyizweho ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, mu rwego rwo gufasha mu kugeza imiti ahantu henshi kandi vuba, abarwayi bakayihabwa byihuse batarazahara.

Ubuyobozi bwa Gisagara bwagaragaje ko aka Karere gakikijwe n’ibishanga byororokeramo imibu myinshi, bityo indwara ya Malaria muri aka gace ikaba ikunze kwibasira abantu, ari yo mpamvu hashatswe uburyo bworoshye bwo guhangana n’ingaruka zayo.

Mu rwego rwo gukomeza guhanga na Malaria muri Gisagara kandi hatanzwe inzitiramibu zirenga 5860, zahawe abiganjemo abatuye mu Murenge wa Mukindo.

Uturere twa Gisagara, Nyamasheke na Nyagatare ni tumwe mu twibasirwa na Malaria cyane, ndetse byatumye RBC ishyiraho gahunda yo kugeza imiti ya Malaria hifashishijwe ‘Drones’ mu bigo nderabuzima n’ibitaro bitubarizwamo gusa iyi gahunda izakomeza kwagukira no mu tundi duce mu gihe kiri imbere.

Imibare ya RBC igaragaza ko Akarere ka Gisagara kari mu myanya y’imbere mu kwibasirwa na Malaria aho kuva muri Nyakanga 2024 kugeza muri Gashyantare 2025, abarwayi bayo bikubye hafi inshuro ebyiri, bagera ku 106.394 bavuye ku 59.010 mu 2023/2024.

Custom comment form

Amakuru Aheruka