sangiza abandi

EAC na SADC zemeje abahuza 5 mu kibazo cy’umutekano muke wa RDC

sangiza abandi

Inama yahuje Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y”Iburasirazuba, EAC n’uwa Afurika y’Amajyepfo, SADC yongeye kwemeza abahuza batanu mu kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abemejwe ni Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Kgalema Motlanthe wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wayoboye Centrafrique na Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia.

Aba bahuza bemerejwe mu Nama yahuje Abakuru b’Ibihugu bya EAC na SADC yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe 2025.

Ni inama ya kabiri yahuje aba bayobozi barimo Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa RDC, Antoine Felix Tshisekedi.

Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa Kenya akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, William Ruto na Perezida wa Zimbabwe akaba n’Umuyobozi wa SADC, Emmerson Mnangagwa.

Yari igamije kurebera hamwe aho ibihugu bigeze bishyira mu bikorwa imyanzuro yemejwe mu nama iheruka igendanye no gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Custom comment form