sangiza abandi

École Belge yasabwe guhagarika kwigisha mu Integanyanyigisho y’Ababiligi

sangiza abandi

Minisitiri y’Uburezi yasabye ishuri rya École Belge ya Kigali, gutangira kwigisha muri sisiteme y’Uburezi yo mu Rwanda.

Ni mu ibaruwa Minisiteri y’Uburezi yandikiye ubuyobozi bwa École Belge Kigali, rigenewe Umuyobozi w’Ababyeyi akaba na Perezida w’Inama y’Ubutegetsi, Richard Rwihandagaza n’Umuyobozi wiryo shuri, Vico Delphine.

Muri iri tangazo Minisiteri y’Uburezi ivuga ko iri shuri ryashinzwe n’Ababiligi, riherereye ku Gisozi, mu karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali, risabwa gutangira kwigisha sisiyeme yo mu Rwanda mu mwaka wa mashuri wa 2025/2026.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ari icyemezo cyafashwe hagendewe ku itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda ryo ku wa 17 Werurwe 2025, ryo guhagarika umubano n’Ububiligi.

Ndetse n’icyemezo cyo ku wa 27 Werurwe cyatangajwe n’Urwego rw’u Rwanda rw’imiyoborere, RGB, ribuza imiryango yose itegamiye kuri Leta kugirana ubufatanye ubwaribwo bwose na Guverinoma y’u Bubiligi.

Iki cyemezo cyabuzaga imiryango itegamiye kuri Leta, ishingiye ku myemerere n’igamije inyungu rusanjye yanditse inakorera mu Rwanda, kutagirana imikoranire na Leta y’Ububiligi cyangwa ibigo biyishamikiyeho.

Mu itangazo rya MINEDUC yasabye ishuri rya École Belge gutangira gutegura ibikenewe kugirango ryimukire muri sisiteme isanzwe y’umwaka w’amashuri wa 2025-2026.

Ishuri rya École Belge ryashinzwe n’Ababiligi mu 1965, rifite Abanyeshuri barenga 500 biga kuva mu ishuri ry’inshuke kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza.

Custom comment form

Amakuru Aheruka