sangiza abandi

Etencelles FC yahagaritse umutoza mukuru Seninga Innocent

sangiza abandi

Etencelles FC yahagaritse byagateganyo umutoza mukuru Seninga Innocent, kubera imyitwarire itari myiza hagati ye n’abakinnyi no gusohoka mu mwiherero ubuyobozi butabizi.

Ni amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Kane, tariki ya 1 Gicurasi 2025.

Amakuru avuga ko mu ijoro ryo ku wa gatatu, tariki ya 30 Mata, Seninga Innocent yanyweye ibisindisha birengeje urugero ndetse asohoka mu mwiherero abanje gutongana n’abayobozi be.

Kugeza ubu Seninga yabaye ahagaritswe gutoza iyi Etencelles byagateganyo, imikino isigaye irakomeza gutozwa n’umwunganizi we Kalisa François.

Etencelles iri ku mwanya wa 11 n’amanota 29. Umutoza Seninga yahagaritswe mu gihe Etencelles ifite umukino w’umunsi wa 26 wa Shampiyona y’u Rwanda uri bube kuri uyu wa kane, tariki ya 1 Gicurasi 2025, mu Karere ka Rubavu kuri Stade Umuganda.

Custom comment form

Amakuru Aheruka