sangiza abandi

Etincelles ihagamye APR FC, Rayon isubirana umwanya wa mbere

sangiza abandi

APR FC yanganyije na Etincelles ibitego 2-2, mu mukino w’Umunsi wa 24 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru kuri Pele Stadium I Nyamirambo, usize APR FC ku mwanya wa kabiri n’amanota 49, irushanwa inota rimwe na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere.

Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa APR FC, igice cya mbere cyarangiye iyi kipe y’Ingabo yamaze kwibikaho ibitego bibiri byatsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara, ku munota wa munani n’umunota wa 45.

Mu gice cya kabiri Etincelles FC yagarukanye umupira ufite imbaraga yishyura APR FC ibitego bibiri, byatsinzwe na Nsabimana Hussein kuri penaliti, ku munota wa 55 na Ishimwe Djabilu ku munota wa 78, umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2.

APR FC itahanye umwanya wa kabiri, nyuma y’uko Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere, yatahanye amanota atatu ku mukino yahuriyemo na Marine FC, kuri Stade ya Ngoma, ku wa gatandatu, iyitsinda ibitego 2-0.

APR FC izongera gukina tariki ya 26 Mata mu mukino izahuriramo na Rutsiro FC, mu gihe Rayon Sports izakina tariki ya 27 Mata mu mukino izahuriramo na Etincelles FC.

Custom comment form

Amakuru Aheruka