Abaminisitiri bashinzwe Ububanyi n’Amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, ntibemeranyije no guhita bafatira ibihano u Rwanda kubera ibirego rushinjwa mu kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni ibyagarutsweho mu nama yahuje aba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba EU, yabaye ku wa 24 Gashyantare 2025, aho bagaragaje ko ibyemezo bizafatwa bizagendera ku bikorwa bigezweho.
EU yatangaje ko batazagendera ku myanzuro nk’iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gutangaza ko zafatiye ibihano Gen (Rtd) James Kabarebe, ahubwo bashyigikiye inzira y’ibiganiro bya politiki bizageza ku mahoro n’umutekano muri RDC.
U Bubiligi busanzwe bufite uruhare runini mu bibazo by’umwuka mubi bihora mu Karere, bwahisemo kujya ku ruhande rwa RDC muri iki kibazo, ndetse bwari bumaze igihe busabira u Rwanda gufatirwa ibihano n’Akanama ka EU.
Perezida w’u Rwanda yahamije ko igihugu cy’u Rwanda ntaho gihuriye n’ibibazo rushinjwa byo gufasha umutwe wa M23 uri mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse ubwo aheruka mu kiganiro na Jeunne Afrique yatangaje ko ntawe uzamutera ubwoba yitwaje gufatira u Rwanda ibihano.
Perezida Kagame yagaragaje ko ibibazo byose biri mu Burasirazuba bwa RDC biterwa n’Ubuyobozi bwa Perezida Felix Tshisekedi wananiwe kubifatira umwanzuro, ndetse ashimangira ko bimwe mu bihugu by’Iburayi byakoronije Afurika aribyo bigira uruhare mu gutiza umurindi iki kibazo.
Ati ” Ibihugu bimwe bifite n’uruhare muri iki kibazo nk’u Bubiligi n’u Budage byahoze bikoloniza (u Rwanda na DRC), binkangisha ibihano kuko nirwanaho. niba ngomba guhitamo hagati yo guhangana n’ibitero no gufatirwa ibihano, nahitamo gufata intwaro ngahangana n’ibyo bitero biriho, ntitaye ku bihano.”
Imiryango ya EU, AU, EAC-SADC ishyigikiye ko habaho ibiganiro bya Politiki hagati y’impande zose zirebwa n’ikibazo, nk’inzira iganisha ku gushaka igisubizo kirambye cy’amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.