Umunyarwenya Fally Merci usanzwe utegura ibitaramo by’urwenya bya ‘Gen-Z Comedy’ yageneye ubutumwa urubyiruko rutitabirira ibikorwa rusange by’Igihugu birimo siporo, umuganda n’ibindi byashyiriweho abaturage.
Ni ubutumwa yatanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Kamena 2025, mu kiganiro yahaye Umunota ubwo yari yitabiriye igikorwa cya siporo rusange kizwi nka ‘Car Free Day’, iba inshuro ebyiri mu kwezi.
Mu mvugo irimo gutebya ariko ikubiyemo ubutumwa yageneye by’umwihariko urubyiruko yavuze ko mu Rwanda hari ibikorwa bitatu urubyiruko rutagomba kuburamo birimo siporo rusange, umuganda rusange n’igitaramo cya Gen-z Comedy.
Ati “Ubusanzwe hari ibintu bitatu biba muri iki gihugu, siporo rusange, umuganda rusange n’iseka rusange. Umuntu utabibonekamo aba afite ikibazo, siporo ituma umuntu amera neza umubiri urakanguka, guseka byongera iminsi yo kubaho, umuganda rusange twiyubakira Igihugu cyacu.”
Yakomeje ashishikariza urubyiruko kwitabira ibikorwa nk’ibi birufitiye akamaro ndetse bifasha mu mibereho myiza yarwo.
Ati “Urubyiruko ibi bintu ni twe bireba, turi u Rwanda rw’ejo nk’uko tujya tubivuga, tureke kubivuga gusa tunabyitabire, kuko hari igihe umuntu usanga usibye kumva umuganda muri ya ndangururamajwi y’aho atuye, ntabwo azi ngo ubera he, ngo
bigenda bite, rero twitabire kuko ibintu ni ibyacu n’Igihugu ni icyacu.”
Fally Merci wari witabiriye iyi siporo yatubwiye ko we yakoze siporo yo kwirukanka nyuma yifatanya n’abandi bakina umupira w’amaguru. Uretse n’uyu mukino harimo n’indi irimo guterura ibyuma, kubyina imbyino gakondo no kunyonga amagare.
