sangiza abandi

FDLR ikoresha ubuhanuzi bw’ibinyoma mu kubiba amacakubiri n’ingengabitekerezo

sangiza abandi

Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi (RDRC), irasaba abaturage kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, yigishwa n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, wifashishije ubuhanuzi bw’ibinyoma.

Mu buhamya bw’abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FDLR baherutse kurambika intwaro hasi bagataha mu Rwanda, bavuga ko nta gitero na kimwe bagabye batabanje kubwirwa ko ari Imana ibahaye rugari ngo bisubize ubutegetsi.

Abantu 39 nibo baherutse gusezerwa na RDCD barimo 34 bari abasirikare, babiri bari mu gisirikare ari abana na batanu bakoranaga bya hafi n’abasirikare b’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Ntirenganya Emmanuel winjijwe muri uyu mutwe wa FDLR afite imyaka 10, ubu akaba yari afite Ipeti rya Serija Majoro, avuga ko bakoreshwaga imirimo y’agahato nko kwijandika mu byaha by’ubwicanyi.

FDRL ibaha inyigisho zidatana no kubatera ubwoba ko nibataha mu Rwanda bazicwa, ndetse ikanifashisha ubuhanuzi bw’ibinyoma buyobya, babumvisha ko ibyo bagiye gukora ari ubushake bw’Imana.

FDLR kandi ikoresha inyigisho z’ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri, bakabyifashisha mu gufata bugwate abifuza gutaha, ibi abageze mu Rwanda bavugako basanze ari ibinyoma.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubizwa mu buzima busazwe abari Abasirikare, Nyirahabineza Valerie, avuga ko kuba mu bamaze gutaha ntawurahirahira gusubira mu mashyamba, ari intambwe ikomeye yo kwishimira.

Custom comment form