Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA yatangaje ibiciro byo kwinjira mu mukino uzahuza u Rwanda na Djibouti, wo gushaka itike ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN).
Uyu mukino uzaba ku cyumweru tariki ya 27 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa Cyenda, muri Stade Amahoro. FERWAFA ikaba yashyizeho umwihariko kuko itike ya make yo kwicara ahasanzwe haba hasi cyangwa hejuru ari amafaranga Igihumbi.
Ahandi uko ibiciro bihagaze muri VIP ni 10,000 Frw, VVIP ni 30000Frw mu gihe Executive Suite ni ibihumbi 50000 naho muri Sky Box ni miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Sky Box ni icyumba cy’abanyacyubahiro kiba ari gito kitajyamo abantu bari hagati ya 14-16, kiba kirimo insakazamashusho, ibyo kurya no kunywa byiyongera ku mwanya mwiza uba ureba mu kibuga neza.
Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Djibouti izahura n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukuboza.
Imikino ya nyuma ya CHAN 2024 izabera muri Uganda, Tanzania na Kenya hagati ya tariki ya 1 n’iya 28 Gashyantare 2025.
