FERWAFA yatangaje ko Komisiyo y’Amarushanwa yanzuye ko umukino ubanza wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro, wahuje Mukura FC na Rayon Sports uherutse gusubikwa utarangiye, uzasubukurwa ku munota warugezeho tariki ya 22 Mata 2025.
Uyu mukino wari wabaye tariki ya 15 Mata 2025, waberaga kuri Stade Huye, ariko uza guhagarikwa ku munota wa 27 utarangiye bitewe n’ikibazo cy’amatara yaje kuzima.
Nyuma yo gusubikwa abari bayoboye mukino batanze raporo, ishyikirizwa FERWAFA hanyuma Komisiyo ishinzwe amarushanwa iba ariyo yemeza umwanzuro.
FERWAFA yavuze ko umwanzuro wo gusubukura uyu mukino wafashwe hagendewe ku bisobanuro
byatanzwe n’abari bateguye umukino, ndetse na raporo na Sosiyete itunganya ikanatanga serivisi z’ingufu
n’amashanyarazi (EUCL).
Aya makuru agaragaza ko ikibazo cyo kuzima kw’amatara cyatewe na ‘short circuit” ikomeye, ndetse igaragaza ko Atari ikibazo cyaturutse ku burangare bw’uruhande rw’ikipe yari yakiriye, ahubwo cyatewe n’impamvu yihariye izwi nka cas de force majeure.
Ati” Komisiyo ishingiye ku ngingo ya 38, igika cya 5 cy’amabwiriza agenga amarushanwa ya FERWAFA, yemeje ko Umukino uzasubukurwa uhereye ku munota warugezeho igihe wahagarikwaga, ukinwe ku wa 22 Mata 2025, saa cyenda z’amanywa (15h00), kuri Stade ya Huye.
Andi makuru aturuka mu binyamakuru by’imikino avuga ko Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports butishimiye uyu mwanzuro ndetse ko bashobora kuwujurira.
