Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ikibazo cy’umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wahuzaga Mukura na Rayon Sports wasubitswe utarangiye kubera izima ry’amatara yo kuri Stade ya Huye, kiri gusuzumwa ndetse kizatangwaho umwanzuro mu bihe bya vuba.
Uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade ya Huye, ku wa 15 Mata 2025, wasubitswe ugeze ku munota wa 27. Ni icyemezo cyafaswe n’abasifuzi nyuma y’uko amatara yari yanze kwaka neza ku buryo abakinnyi bakomeza gukina nta nkomyi.
Mbere yo gutangira, umukino wakereweho iminota 28 kuko amatara yatinze gucanwa n’igihe acaniwe atinda kwaka.
Umukino ugeze ku munota wa 17, wahagaze kubera urumuri rudahagije, usubukurwa nyuma y’iminota itanu ariko ugeze ku munota wa 27, amatara azima burundu.
Icyo gihe amakipe yombi yasubiye mu rwambariro ndetse umukino uhita usubikwa.
FERWAFA yavuze ko raporo ya Komiseri w’umukino yashyikirijwe Komisiyo ishinzwe Amarushanwa kugira ngo ifatweho umwanzuro.
Itangazo ryayo rigira riti “Turamenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko dushingiye ku mategeko agenga amarushanwa mu ngingo yayo ya 38, igika cya 1, raporo kuri iki kibazo yashyikirijwe Komisiyo ishinzwe Amarushanwa kugira ngo ibyigeho.
“Umwanzuro ku by’uyu mukino ukazatangazwa mu gihe cya vuba.’’
Ingingo ya 38, agaka ka 3 mu mategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, ivuga ko iyo umukino uhagaze kubera umwijima uturutse ku kibazo cy’ibura ry’amashanyarazi, umusifuzi ategereza iminota 45, icyo kibazo cyakomeza ikipe igaterwa mpaga [ibitego 3-0].
Nyuma y’iki kibazo, Akarere ka Huye kabinyujije ku rukuta rwa X katangaje ko hari gukorwa iperereza ku cyateje ikibazo, kanihanganisha abagizweho ingaruka n’ihagarikwa ry’umukino.
Kagize kati “Twihanganishije abakunzi b’aya makipe n’umupira w’amaguru muri rusange.”
Itsinda ry’abatekinisiye barimo aba Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu, ab’Akarere ka Huye n’aba Minisiteri ya Siporo bamaze igihe kinini bareba icyateye ikibazo.
Raporo yabo yerekana ko hari urusinga rwahiye ku gice cyerekeza ahari Hotel Galileo, rutuma hari icyuma gishya ku buryo byarangiye hari itara ritaka neza.

