Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 9 Mata 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Jabana mu Karere ka Gasabo, habereye igikorwa cyo Kwibuka ndetse hashyingurwa mu cyubahiro imibiri 38 y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.
Tariki ya 9 Mata ni bwo abatuye mu Murenge wa Jabana bibuka Abatutsi biciwe mu yahoze ari Segiteri ya Kabuye, Jabana na Ngiryi mu yari Komini Rutongo.
Kuri uyu munsi ubwo ku Rwibutso rwa Jabana habaga umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hashyinguwe imibiri 38 y’Abatutsi.
Mu bashyinguwe harimo n’umubiri wa Uzamukunda Astelie wabonetse tariki 3 Mata, mu isambu yaratuyemo, mu Mudugudu wa Nyarurama, Akagari ka Bweramvura mu Murenge wa Jabana.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Jabana, Mukanizeyimana Solange, yavuze ko bakeka ko hari indi mibiri itaramenyekana yaba iri muri aka gace ndetse yongeraho ko niboneka na yo izashyingurwa mu cyubahiro.
Imibiri y’abazize Jenoside yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jabana yari isanzwe ishyinguye mu masambu ya ba nyirayo, aho bari bashyinguwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Jabana rwubatswe mu 2008, rukaba rushyinguyemo imibiri isaga 295 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994. Ni mu gihe muri Rutongo hiciwe Abatutsi barenga 618, bisobanura ko hakiri urugendo rwo gushaka Abatutsi bahaguye.




