Kuri uyu wa mbere, tariki ya 28 Ukwakira, biravugwa ko kw’ishuri ribanza rya Ngara riherereye mu Murenge wa Bumbogo, umwana w’umunyeshuri w’imyaka 12 yishe mugenzi we w’imyaka 14 bapfuye umwembe.
Amakuru yemejwe n’umujyi wa Kigali, avuga ko umwe yarafite umwembe mu gikapu undi akawukuramo atamubwiye aribyo byavuyemo kurwana, nyiri umwembe akubita undi urushyi, undi nawe amwishyura ingumi ebyiri mu rubavu.
Muri uku kumukubita ingumi, undi yahise yitura hasi ananirwa guhaguruka bamujyana ku ruhande ariho bahamagaraga imbangukiragutabara yasanze umwana yamaze kwitaba Imana.
Umubiri wa Nyakwigendera wahise ujyanywa gukorerwa isuzumamurambo, ndetse n’inzego zumutekano zikomeje iperereza ngo harebwe niba nta bundi burwayi uyu mwana w’umunyeshuri yarafite nk’uko bitangazwa n’IGIHE.
Aba bana bombi biganaga mu mwaka wa gatatu kw’ishuri ribanza rya Ngara riri mu Murenge wa Bumbogo.