KOICA ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, bagaragaje umushinga w’ubuhinzi bwihanganira ibihe no guhanga imirimo itangiza ibidukikije ku rubyiruko rwo mu bice by’icyaro, uzakorerwa mu karere ka Gatsibo, utwaye agera muri miliyoni 16.8 z’Amadorari ya Amerika.
Ni igikorwa cyabaye ku wa gatatu, tariki ya 26 Werurwe 2025, aho Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe yahuye n’Ubuyobozi bwa KOICA ndetse n’Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, WFP, bagaragariza uyu mushinga w’ubuhinzi.
Ni umushinga uzakorwa mu gihe cy’imyaka ine uhereye mu 2025-2029, uzakorerwa mu Karere ka Gatsibo, ukaba witezweho kuzatwara miliyoni 16.8 z’amadorari ya Amerika (asaga miliyari 25Frw), arimo miliyoni 14 z’amadorari ya Amerika azatangwa na KOICA, na miliyoni ebyiri z’amadorari y’Amerika azatangwa na Guverinoma y’u Rwanda.
Uyu mushinga ugamije gukora ubuhinzi bwihanganira ibihe no gufasha urubyiruko kubona amahirwe yo gukora no kwiteza imbere mu buryo butangiza ibidukikije, hagaragazwa intego yayo, uburyo izakorwa n’umusaruro izatanga.
Muri uyu mushinga hazahingwa ibihingwa birimo umuceri, ibigori, ibishyimbo n’imboga kuri hegitare 500 mu gishanga cya Mishenyi, haterwe n’amaterasi y’indinganire kuri hegitare 300, tutibagiwe n’ibikorwaremezo bizifashishwa mu gihe cy’isarura.
Ni umushinga witezweho kugira uruhare mu kurwanya ubukene mu ntara y’u Burasirazuba bw’u Rwanda, bukunze kwibasirwa n’amapfa, binyuze mu kongera umusaruro w’ubuhinzi, guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no gutanga akazi ku rubyiruko.
Ibi kandi bizagerwaho binyuze mu gushyigikira no kongerera ubushobozi amashyirahamwe y’abahinzi, kongera umusaruro w’ubuhinzi, kongerera imirimo urubyiruko mu byaro no kwimakaza iterambere rirambye no kongera umutekano w’ibiribwa mu Rwanda.
KOICA isanzwe ikorana na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu mishinga igamije guteza imbere ubuhinzi aho yagiye itanga amahugurwa ku bahanzi agamije kubigisha uburyo bakongera umusaruro bakabasha kwiteza imbere mu bice by’icyaro, ndetse bigendana ahanini no gutanga inkunga yifashishwa mu gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.
Ibi bigendana na gahunda ya Leta y’u Rwanda mu guteza imbere ubuhinzi bwihanganira ibihe, binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi, byitezweho kuzamura umusaruro w’ubuhinzi byibura ku kigero cya 10% buri mwaka, muri gahunda yo kongera umutekano w’ibiribwa ndetse no kuzamura ubukungu.

