Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe yakiriye kopi z’impapuro zemerera ba ambasaderi batandukanye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa kabiri, tariki ya 20 Gicurasi 2025, aho abayobozi bashya batanze impapuro barimo Sylver Aboubakar Minko Mi Nseme, uhagarariye Gabon, Abdelkerim Ahmadaye Bakhit, uhagarariye Tchad na Paul Malong Akaro, uhagarariye Sudani y’Epfo.
Abandi bakiriwe barimo Luis Alejandro Levit, uhagarariye Repubulika ya Argentine, Vu Thanh Huyen, uhagarariye Vietnam na Ilyas Ali Hassan, uhagarariye Somaliya.
Gen (Rtd) Kabarebe yagaragarije aba bayobozi ko u Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’aba Ambasaderi b’ibihugu byabo mu Rwanda, hagamijwe gushimangira umubano n’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, umutekano, uburezi, n’ubuvuzi.
Yakomeje Kandi abufuriza no kurangwa no gukora akazi keza no kuzuza inshingano.
Umubano w’u Rwanda n’ibi bihugu
Gabon: U Rwanda na Gabon bifitanye umubano mu rwego rw’ubukerarugendo n’ishoramari. Mu 2024, u Rwanda rwagaragaje ubushake bwo gushora imari muri Gabon mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo bwa Afurika.
Tchad : U Rwanda na Tchad basinye amasezerano agamije gufatanya mu guteza imbere imicungire y’imari ya Leta hifashishijwe ikoranabuhanga. Tchad iri kwiga ku buryo u Rwanda rubungabunga umutungo w’igihugu n’uburyo rucunga neza imisoro.
Sudani y’Epfo: Binyuze mu bikorwa by’amahoro, u Rwanda rufasha Sudani y’Epfo mu guharanira amahoro n’umutekano. Hari ubufatanye mu kwigisha ingabo no kubaka ubushobozi mu rwego rw’umutekano.
Argentine: Umubano hagati y’u Rwanda na Argentine urushaho gutera imbere cyane cyane mu bijyanye n’ubuhinzi n’ikoranabuhanga. U Rwanda rwigira kuri Argentina uburyo yateje imbere ubuhinzi bugezweho.
Vietnam: U Rwanda na Vietnam bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu burezi, ubuvuzi no guteza imbere ubuhinzi.
Somaliya: U Rwanda na Somaliya bifitanye imikoranire mu kurwanya iterabwoba n’ibindi byaha byambukiranya imipaka. Inzego z’umutekano z’ibihugu byombi zisangira ubunararibonye n’ubumenyi mu kurwanya ibyaha.