Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga yashimye umubano mwiza hagati y’ingabo z’u Rwanda n’ingabo za Nigeria mu bijyanye n’imikoranire yo kongerera ubushobozi igisirikare.
Ni ibyo yagarutse ku wa kabiri, tariki ya 18 Gashyantare, ubwo yakiraga itsinda rigizwe n’abofisiye bakuru bagera kuri 30 baturutse mu Kigo cy’ubushakashatsi cya Nigeria ( Nigerian Army Resource Center- NARC), riyobowe na Gen (Rtd) Garba Ayodeji Wahab.
Iri tsinda ry’abasirikare batangiye uruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda bagize umwanya wo gusobanurirwa urugendo n’amateka y’ingabo z’u Rwanda, RDF, ndetse baganirizwa ku kibazo cy’umutekano muke uri mu karere u Rwanda ruherereyemo.
General Mubarakh Muganga yagaragaje ko yishimira ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’iza Nigeria mu guteza imbere igisirikare.
Ati” Ndashimira ubufatanye hagati ya RDF n’Ingabo za Nigeria mu bijyanye no mu kwimakaza amahoro n’umutekano. Ibi byatumye Ingabo z’Ibihugu byombi zifatikanya mu bikorwa by’ubutumwa bya Loni byo kubungabunga amahoro ndetse no mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba ku mugabane.”
Abagize iri tsinda kandi basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, banasura ingoro yo guhagarika Jenoside, basobanurirwa uko Jenoside yateguwe igashyirwa mu bikorwa ikaza guhagarikwa n’ingabo zari iza RPF Inkotanyi.
Biteganyijwe ko kandi abagize iri tsinda bazasura ibitaro bikuru by’Ingabo z’u Rwanda (RMRTH) n’ibindi bigo bitandukanye bya Leta hirya no hino mu mujyi wa Kigali.
Umubano w’u Rwanda na Nigeria uhagaze neza, ndetse ibihugu byombi bifitanye amasezerano yimikoranire mu bijyanye n’urwego rwa gisirikare n’umutekano.

