sangiza abandi

Gicumbi: Umushinga wa PRISM urashimwa uruhare ugira mu iterambere ry’abaturage

sangiza abandi

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye umushinga PRISM, ku ruhare rufatika ugira mu kuzamura imibereho y’abaturage binyuze mu bikorwa bitandukanye by’ubworozi n’iterambere rusange.

Mu kiganiro yagiranye n’Umunota Mayor Nzabonimpa yavuze ko Akarere ka Gicumbi gashima ubufatanye bwiza gafite na PRISM, mu mishinga igamije guteza imbere abaturage.

Ati “Turashimira umushinga wa PRISM ku bufatanye bwiza dufitanye, cyane cyane mu guteza imbere abaturage bacu binyuze bworozi bw’ingurube, ihene, intama ndetse no mu gutanga inkoko ku baturage. Ibi byagize uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage bacu.”

Yagaragaje ko bamwe mu baturage bamaze gutera intambwe mu guhanga udushya tubyara inyungu, harimo nk’uwatangiye korora amasazi (Black Soldier Fly), mu rwego rwo kubona ibiryo by’amatungo, avuga ko Akarere kiyemeje gushyigikira bene iyo mishinga ihanga udushya.

Ubufatanye hagati y’Akarere ka Gicumbi n’umushinga PRISM bunagaragarira mu bikorwa, birimo kubaka ibagiro ry’ingurube, isoko ry’amatungo, ndetse no gutangiza gahunda yo kwitura no guteza imbere amakoperative, kugira ngo ibikorwa bizakomeze no mu gihe PRISM izaba ishoje ibikorwa byayo mu mwaka wa 2026.

Ati“Iyo abantu bishyize hamwe, bitanga umusaruro. Ntabwo ibikorwa bigomba kurangira umushinga urangiye. Uruhare rwacu ni ukugira ngo iterambere rirusheho gukomeza.”

Ibikorwa bya PRISM bikomeje kugera ku baturage benshi, nk’uko imibare ibigaragaza hari ingurube 230 zatanzwe ku borozi 230, inkoko 5,000 zatanzwe ku baturage 500, ihene 716 zatanzwe ku baturage 358, n’intama 550 zatanzwe ku baturage 275.

Uyu mushinga uyobowe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze muri SPIU. Ni gahunda y’imyaka itanu (2021–2026), iterwa inkunga ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda, IFAD, hamwe na Heifer international (nk’umufatanyabikorwa wunganira mu ngengo y’imari) na VSF Belgium.

PRISM ikorera mu turere 15 two mu ntara zitandukanye: Mu ntara y’Amajyaruguru ni mu Karere ka Gakenke, Musanze, Burera, Rulindo na Gicumbi, intara y’Amajyepfo ni muri Ruhango, Huye, Gisagara, Nyaruguru, na Nyamagabe naho mu ntara y’Iburengerazuba ni muri Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, na Nyamasheke.

PRISM mu magambo arambuye mu rurimi rw’icyongereza ni Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Markets, ni umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bw’amatungo magufi mu Rwanda.

Custom comment form

Amakuru Aheruka