sangiza abandi

Gicumbi: Ubutaka bwajyaga butwarwa n’isuri busigaye butanga umusaruro ushimishije

sangiza abandi

Mu myaka itandatu ishize, abaturage bo mu Karere ka Gicumbi babonye impinduka mu mibereho yabo, babikesha umushinga wa Green Gicumbi, ugamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kuzamura imibereho y’abaturage.

Uyu mushinga wakoze ibikorwa bitandukanye birimo kubaka imidugudu, gutanga inka muri gahunda ya Girinka, gutanga imbabura zitangiza ibidukikije, gutera ibiti, gutanga ibigega bifata amazi, kubaka uruganda rw’ubuki no guhinga kawa ku buso bunini.

Ni umushinga watangiye mu 2019, ku nkunga y’amadolari ya Amerika miliyoni 32 yatanzwe n’Ikigega mpuzamahanga cyita ku mihindagurikire y’ibihe (GCF), ishyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cyita ku bidukikije (FONERWA), ukaba wanditse kuri Minisiteri y’Ibidukikije.

Mu kagari ka Nyaruka, umurenge wa Cyumba, ni hamwe mu hatanze urugero rugaragara rw’iyo mpinduka. Aho hahoze ubutaka bwangizwa n’isuri, ubu habaye amaterasi y’indinganire ku buso bwa hegitari 40, byatumye ubutaka burushaho kwera neza, abaturage batangira kuhakura umusaruro ushimishije.

Minani Jean Marie Vianney, umwe mu bahatuye, yemeza ko mbere y’umushinga ubutaka bwabo butari bukibasha kwera uko bikwiye, ati “Ubu ubutaka burera, umusaruro warazamutse ugereranyije na mbere. Mbere y’uko uyu mushinga uza, aha hose hatwarwaga n’isuri.”

Kuri ubu hahingwa ibinyamisogwe n’ibinyampeke mu buryo busimburana, hanaterwa ibiti bivangwa n’imyaka nka kaliandra na lasena bifasha kugumana ubutaka no gutanga intungamubiri ku matungo. Amaterasi yubatswe afasha gufata amazi y’imvura n’ifumbire, bigatuma imyaka ikura neza n’iyo imvura yaba nke ubutaka ntibwangirike.

Kagenzabugingo Jean Marie Vianney, uyobora umushinga wa Green Gicumbi, avuga ko bishimira kubona abaturage bamenye ko bafite uruhare mu kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “Icyo twishimira ni uko umuturage wa hano yamenye ko afite uruhare mu gukumira ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”

Uretse ibikorwa byakozwe mu murenge wa Cyumba, mu Karere ka Gicumbi hose hubatswe imidugudu ibiri hatuzwamo abaturage 100. Hatanzwe inka 245 muri gahunda ya Girinka zimaze kwikuba zageze kuri 700.

Hanatanzwe imbabura 31,000 zigabanya itemwa ry’amashyamba, imizinga y’inzuki 550, ibigega 2,000 bifata amazi, ndetse hanaterwa kawa kuri hegitari 40. Amaterasi yubatswe ku buso bwa hegitari 600, hanubakwa n’uruganda rutunganya ubuki.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko izi gahunda zose zatumye imibereho y’abaturage irushaho gutera imbere, igipimo cy’igwingira ry’abana kiragabanuka kivuye kuri 42% kigera kuri 19.3%.

Umushinga wa Green Gicumbi uzamara imyaka 6, ugamije kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, by’umwihariko abatuye mu cyogogo cya Muvumba (igice cya B) mu mirenge 9 igize Akarere ka Gicumbi, irimo Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.

Biteganyijwe ko umushinga uzagera ku baturage barenga 150,000 ndetse n’abandi 380,000 bakazungukira ku bikorwa byawo.

Custom comment form

Amakuru Aheruka