Minisiteri y’Ubuzima yatangije ikigo kizajya gikusanyirizwamo amakuru yo mu mavuriro yose yo mu Rwanda hifashishijwe uburyo bw’ikoranbuhanga, kiswe ‘Health Intelligence Center’.
Iki kigo cyafunguwe ku mugaragaro, ku wa kane, tariki ya 3 Mata 2025, mu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, ari kumwe n’Umunyabanga muri iyi Minisititeri, Dr Yvan Butera.
Ikigo ‘Health Intelligence Center’ cyafunguwe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye, kizajya cyifashisha ikoranabuhanga mu gukusanya amakuru yo mu mavuriro hirya no hino mu gihugu, ndetse kikazajya gitanga inyunganizi kuri aya mavuriro bidasabye kuhagera.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko kizajya gikusanya amakuru yose arimo ay’umuturage wageze kwa muganga, uburyo yivuje n’andi yose amugenewe, kuva ageze kwa muganga kugeza atashye, bikazagira uruhare mu kwihutisha imitangire ya serivisi.
Hazajya hakusanywa n’andi makuru yose ajyanye n’ibibera mu bitaro, birimo ‘Render-Vous’ zatanzwe, imikorere y’abakozi n’andi yose azatuma hazajya hafatwa imyanzuro mu buryo bworoshye nta marangamutima cyangwa gutinda bibayemo.
Ubusanzwe kugirango amakuru y’ibibera mu mavuriro aboneke, byasabaga kuyasaba ubuyobozi bwaho, rimwe na rimwe no gutegereza ko akusanywa, ariko ubu buryo bushya buzafasha mu kuba hakusanywa amakuru yihuse by’umwihariko nko mu bihe by’ibyorezo, hakaba hatangwa ubufasha bwihuse.
Ikigo cya ‘Health Intelligence Center’ kigaragaza umuhate w’u Rwanda mu kuzamura urwego rw’ubuzima binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga. Kizajya gikorana n’amavuriro yose ari mu Rwanda agera ku 1281.