sangiza abandi

Hagiye kubarurwa imitungo n’ishoramari bizimurwa Nyabugogo ahazagurirwa gare

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali watangaje ko ugiye gutangira kubarura imitungo n’ishoramari bizimurwa muri Gare ya Nyabugogo aho biteganyijwe ko izagurirwa.

Ubu butumwa bukubiye mu itangazo Umujyi wa Kigali washyize hanze kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Mata 2025.

Rigaragaza ko iri barura rizatangira ku wa Kane, tariki ya 17 Mata 2025, bigizwemo uruhare n’abakozi ba BESST Ltd.

Umujyi wa Kigali wagaragaje ko iki gikorwa kiri mu rwego rwo kwitegura umushinga wo kuvugurura Gare ya Nyabugogo no kuyagura ikajya ku rwego mpuzamahanga.

Itangazo ryawo rikomeza riti “Abafite ibikorwa aho gare isanzwe ikorera cyangwa mu nkengero zayo (aho bisi zizimukira by’agateganyo mu gihe cyo kubaka) barasabwa gutanga amakuru yose akenewe kandi bakitabira ibarura berekana ibibaranga n’ibyemeza ko imitungo babaruza ari iyabo.’’

Abafite imitungo izagaragara nyuma y’ibarura ntizahabwa agaciro mu gihe cyo kwimurwa.

Mu mwaka ushize, Umujyi wa Kigali watangaje ko imirimo yo kwagura Gare ya Nyabugogo izatangira hagati mu mwaka wa 2025 ikarangira mu 2027. Biteganyijwe ko imirimo yo kuyivugurura no kuyagura izatwara amadolari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari hagati ya miliyoni 100 na 150.
Biteganyijwe ko iyi gare nimara kwagurwa bizihutisha ingendo na serivisi zihatangirwa zikarushaho kunozwa.

Mu Ugushyingo mu 2017 ni bwo Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kuvugurura bigezweho Gare ya Nyabugogo. Icyo gihe umushinga wagombaga gutangira mu 2018 ariko ugenda udindira.

Ahagana mu 1998 ni bwo Gare ya Nyabugogo yafunguwe, itangira kuba ihuriro ry’imodoka zose ziva cyangwa zijya muri Kigali ndetse n’iziva cyangwa zijya mu bihugu bitandukanye bihana imbibi n’u Rwanda.

Custom comment form

Amakuru Aheruka