Inteko y’Umuco n’abafatanyabikorwa bayo bamuritse inkoranabuhanga ya telefoni (application) izajya yifashishwa mu kwigisha ururimi rw’Ikinyarwanda yiswe “Tumenye Ikinyarwanda”.
Iyi nkoranabuhanga igamije gufasha Abanyarwanda baba abato cyangwa abakuru kwiga no kunoza imivugire y’ururimi rw’Ikinyarwanda.
“Tumenye Ikinyarwanda” izajya ifasha mu gukosora no kurushaho kumenya ururimi rw’igihugu, binyuze mu kumenya ikeshamvugo, inshoberamahanga no kumenya igisobanuro cyayo mu buzima bwa buri munsi.
Muri iyi nkoranabuhanga kandi hazaba harimo uburyo bwo kuramukanya mu muco Nyarwanda, Amasano, Ntibavuga-Bavuga, Ikeshamvugo, Inshoberamahanga, Ibisakuzo n’ibindi.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umuco n’Ururimi mu Rwanda mu 2022, ariko butangazwa mu 2023 bugaragaza ko abasaga 80%, babajijwe batuye mu Mujyi wa Kigali, bishimira kuvuga Ikinyarwanda ariko baruvanze n’indimi z’amahanga.
Abagize Inteko y’Umuco bagaragaje ko bikomeje gutyo bishobora gutera izimira rw’umwimerere w’ururimi rw’Ikinyarwanda.
Perezida Paul Kagame ubwo yari mu muhango wo kwizihiza imyaka 10 y’ihuriro ry’urubyiruko rw’Abakorerabushake yongeye kugaragaza inenge ziri mu mivugire y’Ikinyarwanda, asaba urubyiruko guharanira kumenya neza uru rurimi kuko biri mu murongo wo gusigasira umurage.
Umukuru w’Igihugu icyo gihe yagaragaje ko imikoreshereje itanoze y’Ikinyarwanda ishobora kuba iterwa n’uko hari Abanyarwanda babaye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Uganda n’ahandi.
Imibare y’igipimo cy’imikoreshereze y’itangazamakuru y’umwaka wa 2024, igaragaza ko uruhare rw’itangazamakuru mu guteza imbere imikoreshereze y’Ikinyarwanda ruri kuri 60%, mu gihe abanyamakuru ubwabo basanga uruhare rwabo mu guteza imbere imikoreshereze myiza y’Ikinyarwanda ruri kuri 42%.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rusaba abanyamakuru kongera uruhare rwabo mu mikoreshereze myiza y’Ikinyarwanda kugira ngo ababakurikira barusheho kukimenya.
Igereranya mu mibare rigaragaza ko ku Isi abantu bavuga Ikinyarwanda bagera kuri miliyoni 23, kandi uyu mubare ukomeza kugenda ukura.