sangiza abandi

Hari kugeragezwa uburyo ‘Gazi’ yajya igurishwa hagendewe ku mafaranga umuturage afite

sangiza abandi

Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Uwamariya Valentine avuga ko zimwe mu mbogamizi zituma hari abaturage bacyangiza ibidukikije batema ibiti byo gutwikamo amakara, ari uko n’igiciro cya gazi kiri hejuru, bityo hagiye kugeragezwa uburyo yajya igurishwa ku bilo bigendanye n’amafaranga umuturage afite.

Ni ibyo yagarutseho ku wa 10 Werurwe 2025, mu kiganiro Minisiteri y’Ibidukikije yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo y’imiyoborere, ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko.

Minisitiri Dr Uwamariya yabajijwe ingamba zashyizweho mu kugabanya amakara n’inkwi bicanwa hagamijwe kubungabunga ibidukikije, agaragaza ko ibi bicanwa bigikoreshwa cyane mu bigo by’amashuri no mu magororero ariko no mu baturage benshi batabasha kwigondera igiciro cyazo.

Ati” Ntabwo ari buri muturage wakwigondera gazi yo gucana, kuko ubushobozi bwabo ari buto ugereranyije n’igiciro cyayo. Turimo turareba ko hashyirwaho uburyo gaz yagurwa nk’uko amakara agurwa, umuntu akajya ahabwa ihwanye n’ubushobozi afite”.

Akomeza agaragaza ko nko mu bigo by’amashuri n’ahandi hari hashyizweho ingamba zo gucanisha gazi, habayemo ikibazo cyo kubura ibikoresho byifashishwa mu kuzitekaho, gusa ashimangira ko basanze igiciro cya gazi ikoreshwa ku gihembwe cyagabanuka cyane ugereranyije n’igiciro cy’inkwi.

Yavuze ko kugeza ubu gazi iri mu gihugu ikiri nkeya ugereranyije n’abayikeneye, ariko Guverinoma y’u Rwanda n’Abafatanyaikorwa bagiye gukorana ngo harebwe uburyo hahindurwa uburyo igurishwamo, ku buryo n’umuturage ufite amafaranga make ashobora kuba yayigura.

Custom comment form

Amakuru Aheruka