sangiza abandi

Huye: Imyiteguro y’umunsi wo gutanga Impamyabumenyi muri UR igeze kure

sangiza abandi

Mu mujyi wa Huye bageze kure imyiteguro y’umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barenga 8000, bigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, UR.

Uyu muhango utegerejwe ejo ku wa gatanu tariki ya 25 Ukwakira 2024, ukaba ugiye kuba ku nshuro ya cumi kuva UR zakwibumbira hamwe.

Ni umuhango ubusanzwe witabirwa n’abantu benshi baturutse mu mande zose z’igihugu, biganjemo abanyeshuri baherekejwe n’imiryango yabo, ibi bituma umujyi wa Huye uba ushyushye kuri uwo munsi.

Abakora ibikorwa bifite aho bihuriye no kwakira abantu nk’amacumbi, resitora n’utubari, biteguye kwakira abantu batandukanye bazaba bari muri aka karere kuri uyu wa gatanu.

Umucungamutungo wa Songa Motel, Patrick Bugingo waganiriye na IGIHE yavuze ko bamaze iminsi bakora amasuku kugirango abazabagana bazatahane akanyamuneza, ari nako akebura abitwikira umubare munini w’abakiriya bagatanga serivisi mbi.

Si ibi gusa kuko nk’akabari kazwi muri uyu mujyi kitwa ‘City Snack Lounge’, kateguye umugoroba wo kwizihiza no gushimisha abanyeshuri ba UR, barimo bamwe bagiye bakorana mu bikorwa byo kuvanga imiziki (DJs), gu-hosting, abanyamakuru n’ibindi bitandukanye, kuri ubu bakaba basoje amasomo.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Huye, Butera Bagabe Gervais yavuze ko bibukije abikorera ko bagomba kwakira neza abaje babagana, ndetse n’abatwara abagenzi gutegura neza imodoka zabo no kwirinda izamura ry’ibiciro, ndetse n’ama banki agategura amafaranga ahagije ku byuma bibikuza (ATM).

Ati “Tumaze iminsi mike tubakanguriye kwitegura neza abashyitsi bacu buri wese mu mwanya w’icyo akora, aho abacuruza ibiribwa n’ibinyobwa basabwe kubyiyegereza bihagije, bakanita ku isuku y’ibiribwa n’ibikoresho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yavuze ko hazashyirwaho uburyo buzabafasha kubahiriza ingamba zo kwirinda icyorezo cya Marburg, ndetse hakazwa n’umutekano wo mu mihanda izaba iri gukoreshwa.

Custom comment form