sangiza abandi

Huye: Uko uruganda rwa ‘Avocare Ltd’ rwabereye igisubizo abahinzi ba Avoka zaburaga isoko

sangiza abandi

Mu gihe cyashize benshi mu bahinzi bo mu ntara y’Amajyepfo by’umwihariko mu Karere ka Huye, bahuye n’ikibazo cyo kweza avoka nyinshi ariko ntizibone abaguzi bahagije, bikagera naho zangirika. Uruganda rwa Avocare Ltd rwazanye uburyo burambye bwo kongerera agaciro avoka, zitunganywamo amavuta yo kurya n’ayo kwisiga.

Euphrosine washinze uruganda ‘Avocare Ltd’, aganira na Umunota yavuze ko yakuriye mu muryango w’abahinzi by’umwihariko akura abona iwabo bahinga avoka, ubwo bari batuye i Mbazi mu Karere ka Huye.

Ati” Nabonaga mu rugo no mu baturanyi avoka zera ku bwinshi , ariko umusaruro wazo mwinshi ukangirika undi ukabura isoko, iyo tutazihaga ingurube, zaraboraga.

Akomeza agira ati” Natekereje uburyo nahindura icyo kibazo mo igisubizo.”

Euphrosine avuga ko mu 2018 ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda, yagize igitecyerezo cyo gutunganya amavuta ava kuri avoka, nyuma aza kugira amahirwe yo gutsinda amarushanwa ya Youth Connekt , aribwo yahise ashinga uruganda rwa ‘Avocare Ltd’.

Uru ruganda rukora amavuta akomoka kuri Avoka azwi nka Green Diamo yo kwisiga, GD Extra virgin Avocado oil ikoreshwa mu gutunganya salade, GD Refined avocado oil ikoreshwa mu guteka ukaranze n’ayandi.

Euphrosine avuga ko uru ruganda rwatanze akazi ku rubyiruko n’abagore bo mu Karere Ka Huye, ndetse rugabanya mu buryo bugaragara igihombo abahinzi baterwaga no kubura aho bajyana umusaruro wabo. 

Ati“Twubakiye ku bufatanye n’abahinzi bato. Batugemurira avoka, tukabahera amafaranga ku gihe.”

Avocare Ltd imaze kubona icyizere mu isoko ryo mu Rwanda, ubu uru ruganda rurimo kurambagiza abashoramari n’abafatanyabikorwa ngo babafashe kwaguka no kongera umusaruro.

Ati” Turashaka kugeza ibicuruzwa bacu mu bihugu byo mu karere no hirya no hino ku isi. Avoka z’u Rwanda zifite ubwiza, kandi dushaka ko isi yose ibimenya,” 

Euphrosine avuga ko urugendo rwe rushimangira amahirwe urubyiruko rw’Abanyarwanda rufite mu guhanga udushya dushingiye ku buhinzi n’ubworozi ndetse bigateza imbere imibereho y’abaturage n’ubukungu bw’igihugu. 

Custom comment form

Amakuru Aheruka