sangiza abandi

Bugesera: Kaminuza ya RICA igiye kwakira inama yiga ku buhinzi bubungabunga ubutaka

sangiza abandi

Kaminuza yigisha ubuhinzi bubungabunga ibidukikije (RICA), yatangaje ko igiye kwakira ku nshuro ya mbere inama y’igihugu yiga ku bijyanye no kubungabunga ubuhinzi, izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Kongera imikoranire n’Abafatanyabikorwa mu guteza imbere ubuhinzi bubungabunga ubutaka”.

Iyi nama iteganyijwe ku wa gatanu, tariki 28 Werurwe 2025, yateguwe na RICA ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Ababumbye ryita ku Biribwa, WFP, Ikigo Mennonite Central Committee na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Iyi nama nyungurabitekerezo izaba igamije gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, abafatanyabikorwa mu iterambere, n’abikorera ku giti cyabo, muri gahunda yo guteza imbere no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’ubuhinzi bubungabunga ubutaka.

Muri iyi nama hazarebwa uburyo hahindurwa imiterere yari isanzwe y’ubuhinzi mu Rwanda, hagamijwe kubakwa urwego rw’ubuhinzi rukomeye kandi ruzagirira umumaro ibisekuruza bizaza.

RICA irashishikariza abantu kuzakurikira ibizigirwamo kugirango bamenye uburyo bagira uruhare muri iri terambere ry’ubuhinzi, hagamijwe kuzamura umutekano w’ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda no hanze yarwo.

Kaminuza ya RICA yigisha ikoranabuhanga rigezweho ryifashishwa mu buhinzi n’ubworozi, bikorwa hatangijwe ubutaka, ndetse bagakora n’ubushakashatsi mu bigendanye n’ubuhinzi no gutanga amahugurwa yerekeranye n’iterambere ry’ubuhinzi nk’uko biri muri gahunda u Rwanda rushyize imbere.

Custom comment form