sangiza abandi

I Kigali hatangijwe ubuvuzi bwihariye bw’indwara y’agahinda gakabije

sangiza abandi

Mu bitaro by’itiriwe Umwami Faisal hatangijwe kumugaragaro uburyo bushya bwo kuvura indwara zigendanye n’ubuzima bwo mu mutwe zirimo agahinda gakabije, hifashishijwe umuti wa ‘Ketamine’ usanzwe ukoreshwa nk’ikinya.

Ubu buryo bushya bwatangiriye mu bitaro bya King Faisal, kuri uyu wa kane, tariki ya 20 Werurwe 2025, bwagizwemo uruhare na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC.

Umuyobozi ushizwe ibikorwa by’ubuvuzi muri ibi bitaro, Dr Sendegeya Augustin, asobanura ko umuti wa Ketamine uzajya wifashishwa mu kuvura izi ndwara zirimo n’agahinda gakabije.

Ati” Uyu muti iyo ukoreshejwe ku rugero rutoya bishobora gufasha abarwayi bafite ibibazo bikomeye nk’agahinda gakabije ariko kadatanga ibisubizo ku yindi miti cyangwa atoroherwa, tuza gusanga y’uko hari aho ukoreshwa umuti witwa Ketamini, noneho tuza gushyira gahunda hamwe dufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima na RBC.”

Dr Sendegeye avuga ko ugiye guhabwa uyu muti ashyirwa mu cyumba cyihariye ubundi umuti uterwa muri Serumu, ubundi ukagenda winjira mu mubiri gake gake.

Ubuvuzi bwa Ketamine ni bushya mw’Isi muri rusanjye ndetse u Rwanda rwateye iya mbere mu kubukoresha mu kuba bavura indwara z’ifitanye isano n’ubuzima bwo mu mutwe, nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera, wagarageje ko ari ingenzi kwivuza indwara zo mu mutwe.

Ati “Iyo umuntu atumva amerewe neza mu dwara zo mu mutwe, ni ngobwa abasha kwegera abakora mu nzego z’ubuzima, kugirango umuntu abanze anavuge uko wiyumva, wahera ku bajyanama b’ubuzima, cyagwa mu bigo nderabuzima no mu bitaro bitandukanye dufite mu gihugu, kwerura ukavuga uko wiyumva ubwo bufasha burahari bugiye butandukanye.”

Ubuyobozi bwa King Faisal buvuga ko uyu muti ufasha mu rwayi mu buryo bwako kanya ndetse ugakomeza gutangwa mu byiciro biri hagati ya bitatu na bitandatu.

Bongeyeho ko bari mu biganiro n’ibigo bitanga ubwishingizi bwo kwivuza nka RSSB, kugirango abakoresha ubwishingizi bwa RSSB na Mituweli babe bagerwaho n’ubu buvuzi.

Umuti wa Ketamine ubusazwe ukoreshwa nk’ikinya, ariko ukanakoreshwa mu kugabanya ububabare no kuvura agahinda gakabije, wifitemo icyo bita ‘NMDA N-methyl-D-asparatate’, ifasha ubwonko mu guhanahana amakuru, kwibuka n’ibindi bitandukanye.

Custom comment form