sangiza abandi

Ibiciro ku masoko byiyongereye 5% mu Gushyingo 2024

sangiza abandi

Ibiciro by’ibicuruzwa ku masoko yo mu Rwanda byazamutse ku kigero cya 5% mu Gushyingo 2024, ugereranyije na 3.8% byari biriho mu Gushyingo 2023.

Ni imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, igaragaza ko ibiciro mu mujyi byiyongereyeho 5%, mu gihe mu byaro byiyongereyeho 2.4%, mu Gushyingo kwa 2024 ugereranyije na 2023.

NISR yatangaje ko mu mijyi, ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2.1%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi byiyongereyeho 4.4%, naho ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereye 15.6%.

Mu byaro ibiciro byiyongereye niby’ibinyobwa
bisembuye n’itabi biri kuri 14.1%, iby’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi byiyongereye kuri 5.5%, naho ibijyanye n’ubwikorezi ni 20.6%.

Ibiciro by’ibikorerwa imbere mu gihugu byazamutse 5% mu Gushyingo 2024, ugereranyije n’umwaka ushize, bizamuka 0.3% ugereranyije n’ukwezi kwabanje, mu gihe ibiciro by’ibituruka hanze byazamutse ku kigero cya 5.1% mu Gushyingo uyu mwaka ugereranyije n’umwaka washize.

Custom comment form