Ibiganiro byo kuwa 16 Ugushyingo 2024, byagombaga guhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Luanda muri Angola, byimuriwe itariki bitewe na gahunda nyinshi ku ruhande rw’intumwa zombi.
Ni ibyatangajwe n’intumwa y’u Rwanda muri ibi biganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb, Olivier Nduhungirehe, ubwo yari mu kiganiro na Mama Urwagasabo.
Minisitiri Nduhungirehe yatangaje ko ibi biganiro byimuriwe itariki 25 Ugushyingo, bitewe na gahunda nyinshi zabaye ku mpande zombi.
Ati” Iyo nama yimuriwe ku itariki 25 Ugushyingo kuko ku itariki ya 16 gahunda zitabashije guhura hagati y’abaminisitiri. Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga baba bafite gahunda nyinshi, ntabwo zabashije guhura. Ntabwo ari ibibazo bijyanye n’ubushake.”
Ibi ni ibiganiro bikurikira ibyabaye tariki ya 30 Ukwakira 2024, byahuje inzobere mu iperereza z’u Rwanda, RDC na Angola y’umuhuza, zemeranya ku bikorwa bigize gahunda yo gusenya FDLR no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi.