Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko ibiganiro hagati ya Guverinoma ya Congo n’umutwe wa M23 bizagira uruhare mu guhagarika ibihano no guharabika isura y’u Rwanda byakorwaga na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Muryango Mpuzamuhanga.
Mu kiganiro Alain Mukuralinda yagiranye na RBA avuga ko kuba RDC yemeye kwicara ku meza y’ibiganiro na M23 ari intambwe nziza ndetse ari inzira yo kugera ku musaruro w’amahoro wagiye ugarukwaho kenshi.
Ati” Niba koko Guverinoma ya Congo yemeye kuvuga ko yajya mu biganiro n’umutwe wa M23 babifashijwemo n’umuhuza umuyobozi w’igihugu cya Angola, ni ukuvuga ko bemeye y’uko M23 ihari (…) irahari ifite ibibazo ibaza nk’Abanye-congo, ibyongibyo byaba bisobanutse. Ntabwo ibyaribyo byose waganira n’abantu badahari, ntiwaganira n’abanyamahanga, ntiwaganira n’abantu bagize umutwe w’iterabwoba, ibyo byaba bisobanutse.”
Yakomeje agaragaza ko ari intambwe nziza ko ibibazo bya Afurika bishakirwa ibisubizo n’Abanyafurika ari nabyo biri gukorwa ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, binyuze mu biganiro nk’uko byemejwe mu nama yahuje EAC-SADC, ndetse bizagira uruhare mu guhagarika ibihano byahoraga bisabirwa u Rwanda mu Muryango Mpuzamahanga.
Ati” Ibi bikuyeho kubanza gukurikira Uburayi bikuyeho kujya gusabira u Rwanda ibihano n’ubundi ntacyo biri buhindure ku kibazo nyamukuru aba bantu b’Abanye-Congo babaza, ibyo nabyo bituma hari bimwe bigenda bisobanuka kurushaho.”
Mukuralinda avuga ibi biganiro ari inyungu ku Rwanda kuko bizakemura ibibazo by’umutekano muke, ndetse n’Abanye-Congo ibihumbi bamaze imyaka myinshi barahungiye mu Rwanda bashobore gutaha.
Ati” Iki kibazo gikemutse impunze ziri hano zigera ku bihumbi 100 zigataha nta kibazo cyaba gikemutse, baramutse se bumvikanye imirwano ntiyahagarara, baramutse bumvikanye aho nibyajyana no gutuma ikibazo u Rwanda rubaza cy’umutekano warwo kigwa, niba ikibazo cy’umutekano hagati y’abanye-Congo gikemutse byanze bikunze byazana amahoro muri aka karere.”
Mukuralinda asanga ibiganiro hagati ya Congo na M23 bizagira uruhare mu kuba Leta ya Congo yahagarika ibihano yahoraga isabira u Rwanda, ndetse iharabika isura yarwo, ndetse bikazatuma na bimwe mu bihugu byari byafatiye ibihano u Rwanda byongera bigasuzumwa bikaba byanavanwaho.
Akomeza avuga ko u Rwanda rudatewe impungenge no kuba Angola ariyo igiye kugira uruhare mu biganiro bihuza Leta ya Congo na M23, nyuma y’uko hari abandi bahuza muri iki kibazo bari bemejwe n’inama ya EAC-SADC.
Ati” Niba Perezida wa RDC yavuze ati ndahitamo yuko Perezida wa Angola yatubera umuhuza hari ikintu gikomeye kirimo niba bemeye kuvugana n’umutwe wa M23 ku bibazo bihari, ikindi Angola iri mu bantu basobanukiwe n’iki kibazo, ndetse by’umwihariko Perezida wa Angola avuga ko iby’ubuhuza abiretse kubera ko yari yahawe izindi nshingano zo kuyobora AU, yari yongeye gutanga inama y’uko Guverinoma ya Congo igomba kuganira na M23.”
Ibiro bya Perezida wa Angola biherutse gutangaza ko ibiganiro bigamije gushaka umuti w’ikibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo, bizahuza intumwa ya Guverinoma ya Congo n’iya M23 bizatangira tariki ya 18 Werurwe 2025, bikazagirwamo uruhare na Perezida wa Angola, Jao Lorence.