sangiza abandi

Ibyabaye mu Bugesera ku mukino wa Rayon Sports byari byateguwe?

sangiza abandi

Inzego zitandukanye mu Rwanda zahagurukijwe kandi zibabazwa n’ibyabereye mu Bugesera ku mukino wahuje Rayon Sports na Bugesera FC wahagaze utarangiye kubera imvururu zaviriyemo bamwe kujya kwa muganga.

Hari mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25 wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2024 aho umukino wahagaze nyuma y’uko Bugesera FC yari itsinze penaliti y’igitego cya kabiri.

Ntabwo Rayon Sports yabyishimiye kuko bavugaga ko mbere ya penaliti batanze hari iyo bakoreye Biramahire Abeddy birengagije ari naho havuye umupira wavuyemo penaliti ya Bugesera.

Imvuru zatangiye ubwo ku munota wa 53 ubwo bari bamaze gutera penaliti kugeza umukino bawuhagaritse.

Inzego zitandukanye zirimo FERWAFA, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire bagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bidakwiye iyo hari ibitagenze neza bifite uko ababigizemo uruhare babiryozwa.

Amakuru avuga ko izi nzego yaba Minisiteri ya Siporo, FERWAFA, Ubuyobozi bwa Polisi n’abandi ejo nahuye biga kuri iki kibazo kugira ngo gishakirwe umuti n’ababigizemo uruhare babiryozwe.

Amakuru kandi avuga ko ibi byabaye hari ukuntu byateguwe mbere kuko Rayon Sports yagaragaje gusa n’ishyira igitutu kuri FERWAFA ibandikira ibaruwa ko hari umusifuzi badashaka, byarangiye ari na we uyisifuye kuko iri Shyirahamwe ryabasubije ko nta bushobozi bafite bwo kwipangira abasifuzi.

UMUNOTA wamenye amakuru ko haba hari ibiganiro byakozwe n’abafana (interviews) mbere y’umukino bagaragaza gusa n’abatizeye abazayobora umukino basaba inzego z’umutekano kuba maso, batabyibwirije ahubwo baba barabitumwe n’ubuyobozi bw’ikipe.

Kugeza ubu nta cyemezo kirafatwa kuri uyu mukino by’ikigomba gukorwa nubwo amahirwe menshi uzakinwa nta bafana.

Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere kuri FERWAFA hagiye guteranira Inama ya Komisiyo y’Amarushanwa iri bufatirwemo icyemezo.

Custom comment form

Amakuru Aheruka