Nyuma y’ibyishimo by’igihe cy’iminsi mikuru yo kwizihiza Noheli, umunsi mpuzamahanga wo gukuraho igiti cya Noheli, wizihizwa tariki ya 6 Mutarama, ukaba umwanya mwiza wo gusoza ibyo bihe biba bimaze iminsi 12.
Ibiti bya Noheli byatangiye gukoreshwa mu myaka ya 1500s, ndetse kuva icyo gihe byabaye ikirango cy’iminsi mikuru ya Noheli yizihizwa buri mwaka, tariki ya 25 Ukuboza 2024.
Nyuma y’uyu munsi mukuru wa Noheli, usanga abantu benshi bibaza igihe gikwiriye cyo kumanura igiti cya Noheli, ariho bamwe bagikuraho ku munsi ukurikiyeho, abandi kuri Bonane abandi bakaguma mu gihirahiro.
Umunsi wo kumanura igiti cya Noheli washyizweho n’umuhanga ndetse akaba n’umwanditsi w’ibitabo by’abana, Umwongereza Jace Shoemaker-Galloway.
Gusa uyu munsi yawujyanishije n’Amateka ya Kiliziya Gatolika n’itorero rya Angilikani nk’uko bisobanurwa n’ikinyamakuru National Today, agaragaza ko Noheli irangira ku munsi wa 12, wiswe ‘Epiphany Day’, ubwo hizihizwa umunsi abami batatu aribo Balitazari, Melikiyoru na Gasipari bajyaga kuramya akana Yezu i Betelehemu.
Uyu munsi kandi wongera guhurirana n’igihe Yezu abatirizwa muri Yorodani, ndetse n’igihe ataha ubukwe bw’ikana agahindura amazi Divayi.
Uyu munsi Mpuzamahanga washyizweho mu buryo bwo kwibutsa abantu guhindura ibihe bari bamazemo igihe, bagasubira mu buzima busanzwe bw’iminsi yo kujya mu bikorwa bitandukanye b’ibyara inyungu.