sangiza abandi

Ibyo wamenya kuri Tems ugiye gutaramira i Kigali

sangiza abandi

Umuhanzikazi Temilade Openiyi uzwi ku mazina ya Tems, ategerejwe i Kigali, tariki ya 22 Werurwe 2025, mu gitaramo azakorera muri BK Arena.

Ni amakuru yatangajwe na BK Arena, aho byitezwe ko Tems azataramira i Kigali, mu bitaramo amaze igihe akora bizenguruka Isi mu ruhererekane rw’ibyo yise ‘Born in the wild’.

Tems w’imyaka 29 y’amavuko yavukiye mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, afite nyina umubyara ukomoka muri icyo gihugu na se w’Umunya-Nigeria uvanze n’Umwongereza.

Mu myaka ye y’ubuto yakuriye mu Bwongereza, kugeza ubwo ababyeyi be batandukanye, asubirana na nyina muri Nigeria, ku myaka itanu.

Uyu muhanzikazi yize amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Icungamutungo muri Kaminuza ya Monarch yo muri Afurika y’Epfo.

Ku myaka 11, Tems wakundaga kuririmba yagiye muri korari, umutoza wayo amushimira ijwi rye, atangira kumwigisha gucuranga piano na gitari.

Mu mwaka wa 2018, Tems wakoraga ibijyanye n’icungamutungo yasezeye akazi ahitamo gukomeza umwuga wo kuririmba, ari nabwo yahise asohora indirimbo ya mbere yise ‘Mr Rebel’.

Izina rya Tems ryamenyekanye mu 2020 ubwo yakoranaga indirimbo yitwa ‘Essence’ yahuriyemo na WizKid, uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo muri Nigeria.

Ni indirimbo yanditse amateka ku izina ry’uyu muhanzikazi, kuko yagiye iba iya mbere ku mbuga zitandukanye zicuruza umuziki, birenze ibyo kandi itsindira ibihembo birimo Grammy Award.

Mu mwaka wa 2021, Tems yashyize hanze indirimbo zakunzwe zirimo ‘Crazy Things’, n’izindi yagiye akorana n’abahanzi bo ku Mugabane wa Amerika barimo Justin Bieber basubiranyemo ‘Essence’, Drake bakoranye ‘Fountains’ n’abandi.

Mu mwaka wa 2023 na 2024, izina rya Tems ryamenyekanye ku Isi hose, aba umwe mu bahanzikazi bakoze indirimbo zarebwe cyane, zakunzwe n’abahanzi bakomeye, ndetse yitabiriye n’ibitaramo bikomeye.

Zimwe muri izi ndirimbo ni ‘Wait for you’ yakoranye na Drake na Future, yasubiyemo indirimbo ya Bob Marley yiswe ‘No woman, No cry’ ndetse aba mu banditse ‘Lift me Up’ yaririmbwe na Rihanna, zose zakoreshejwe mu gice cya kabiri cya Filime ‘Black Panther: Wakanda Forever’.

Mu 2022 Tems yabaye umwe mu batumiwe mu imurikwa rya album ya Beyoncé, yise ‘Renaissance’. Mu 2023 uyu muhanzikazi ari kumwe na Burna Boy na Rema baririmbye mu mukino wa NBA All Stars.

Tems yegukanye ibihembo biri ku rwego rw’Isi birimo icya Grammy, icya Billboard, icya BET, ndetse ni we muhanzikazi w’Umunyafurika wa mbere wahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza wa Afrobeats.

Mu mpera za 2024, Tems yatangiye ibitaramo bizenguruka Umugabane w’u Burayi yise ‘Born in the Wild’, ndetse ni byo biri mu ruhererekane rw’icyo azakorera i Kigali muri Werurwe 2025.

Custom comment form