Umutoza wa Rayon Sports, Rwaka Claude, yavuze ko imikino isigaye kugira ngo Shampiyona y’u Rwanda irangire nta kosa bagomba kuyikoramo ahubwo ari ukuyitsinda uko ari itatu.
Ni nyuma y’uko yaraye atsinze Police FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa 27 wa Rwanda Premier League mu mwaka w’imikino wa 2024-25, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku Cyumweru, tariki ya 12 Gicurasi 2025.
Intsinzi Rayon Sports yabonye yatumye ihita yisubiza umwanya wa mbere n’amanota 59, irusha APR FC bahanganye inota rimwe.
Rwaka Claude akaba yavuze imikino itatu isigaye bitoroshye kuyitsinda ariko na none nta n’igikomeye kirimo.
Yagize ati “Ntabwo byoroshye ariko ntibinakomeye cyane, by’umwihariko iki Gikombe cya Shampiyona ni cyo gikombe nyamukuru gikinirwa mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko ari cyo gikombe gifite agaciro kurusha ibindi kuko gitanga itike ya Champions League rero ko nta kosa bagomba gukora kuko itike ya Confederation Cup yo bayifite.
Ati “Ni cyo gikombe gifite agaciro kurusha ibindi kuko gitanga itike ya Champions League, ahasigaye ni ahacu ho gushyiramo imbaraga kuko kugeza ubu dufite itike yo gusohoka muri Confederation Cup ariko twebwe dushaka gusohoka muri Champions League ni yo ifite agaciro ko hejuru.”
Rayon Sports isigaje imikino itatu irimo uwa Bugesera FC uzabera mu Mujyi wa Nyamata n’iya Vision FC na Gorilla FC izakinirwa i Kigali.