Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ cyabaye mw’ijoro ryo kuri uyu wa gatanu muri Camp Kigali, kirangiye abafana batanyuzwe nyuma y’uko itsinda rya Tuff Gang ryari ritegerejwe na benshi birangiye ritaririmbye.
Ni igitaramo cyari kibaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko itariki cyagombaga kuberaho, 27 Ukuboza 2024, muri Canal Olympia cyasubitswe, kubera imvura nyinshi yaguye mu mujyi wa Kigali, kuri uwo munsi.
Nubwo habayemo impinduka ntibyari byabujije abafana kongera kucyitabira babukereye, ndetse biteguye kuryoherwa n’injyana ya Hip Hop yarigizwe n’iyo mu myaka yo hambere ndetse n’iya vuba.
Ni igitaramo cyitaje kurangirira neza bitewe nuko itsinda rya Tuff Gang rigizwe na P Fla, Bull Dogg na Fireman, batigeze baririmba kubera amasaha igitaramo cyari cyagenewe yarangiye, biba ngombwa ko imiryango ishyirwaho inzugi.
Gusa Tuff Gang yasize isezeranyije abakunzi bayo bari bageze saa saba zirenga bakiyitegereje ko izajurira igatarama yonyine.
Ku rundi ruhande abakunzi ba Hip hop baryoherwe n’abandi baraperi bataramye barimo K8 Kavuyo, Diplomate, Riderman, Jay C, Danny Nanone, Bushali, B Threy, Ish Kevin, Zeo trap n’abandi.
Ni igitaramo kandi kitabiriye n’abandi bahanzi barimo The Ben, Kevin Kade, n’ibindi byamarere bitandukanye mu myidagaduro Nyarwanda barimo Muyoboke Alex, abaraperi batandukanye n’abandi bafite injyana ya Hip Hop ku mutima.