Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye itsinda ry’Aba Ofisiye Bakuru ba Polisi barimo n’abaturutse mu bihugu umunani byo muri Afurika, bari mu masomo y’Imiyoborere mu Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, abereka uko akamaro k’imikoranire y’inzego z’umutekano n’abaturage.
IGP Namuhoranye yakiriye mu biro bye biherereye ku Kacyiru aba ba ofisiye ku wa Mbere, tariki ya 17 Gashyantare 2025.
Aba bapolisi bari mu rugendoshuri rw’iminsi itanu, aho bari kwiga ku nsanganyamatsiko igira iti “Umutekano ushingiye ku mibereho y’abaturage: Uburyo bwo gukumira ibyaha.”
Mu kiganiro yabagejejeho, IGP Namuhoranye yashimangiye ko ubufatanye hagati ya Polisi n’abaturage ari inkingi y’umutekano, ndetse asaba abapolisi gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwiza kugira ngo bagere ku ntego zo kubungabunga umutekano ku bantu bose, harimo no gukorera mu mucyo no gukumira ibyaha.
Abagize iri tsinda kandi bari mu cyiciro cya 13 cya gahunda y’Amasomo y’Ubuyobozi bwa Polisi (Police Senior Command and Staff Course), aho biga ibijyanye n’amahoro, gukemura amakimbirane, ubumenyi ku miyoborere, n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro.
Urugendoshuri barimo ni intambwe ikomeye mu bufatanye bw’ibihugu bya Afurika, mu kubaka ubushobozi bwa Polisi mu kurushaho gutanga umutekano ku baturage.
