Guhera ku wa Gatanu, tariki ya 10 Mutarama 2025, Ikiganiro ‘Ishya’ gikorwa n’abanyamakuru bane ari bo Michèle Iradukunda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne D’Arc na Mucyo Christella ntikizongera kunyuzwa kuri Televiziyo Rwanda, ahubwo abakunzi bacyo bazakomeza kugikurikiranira kuri Shene ya YouTube.
Ni amakuru Umunota wahamirijwe n’Umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne D’Arc, kuri uyu wa Gatatu, aho asobanura ko amasezerano iki kiganiro cyari gifitanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA yarangiye.
Cyuzuzo wakoreye Kiss Fm avuga ko Ikiganiro ‘Ishya’ kigamije kwigisha Sosiyete Nyarwanda no kuyiganiriza bimwe mu byo abantu batinya kuvuga cyangwa babona nk’imiziro.
Yagize ati “Ni urubuga twashyizeho kugira ngo abantu bisanzure batange ibitekerezo, kuko natwe dutanga ibitekerezo bitewe n’ibyo twanyuzemo cyangwa se bitewe n’ubuhamya buturutse no mu bantu badukurikira. Rero ni urubuga twakoze kugira ngo buri wese ukireba abone ari nko kwisanzuro no gufunguka.”
Ikiganiro Ishya cyatangiye gucishwa kuri Televiziyo Rwanda muri Werurwe 2021, uyu ukaba ari umwaka wa kane gikorwa, ndetse gikurikiranwa n’abantu benshi bashaka kwiga ibintu bitandukanye.
Cyuzuzo yasobanuye ko muri uyu mwaka, by’umwihariko aho kigiye kujya gihita kuri YouTube, hari byinshi bizahinduka birimo amasaha cyamaraga azongerwa ndetse no kujya mu mizi zimwe mu ngingo baganiragaho.
Yakomeje ati “(Abakunzi bacyo) bitege ko bagiye kujya babona ibiganiro byinshi n’umwanya uhagije. Tuzibanda ku kuvuga ku ngingo twari tutaravugaho ndetse no kuzisanzuraho. Ubu tuzajya tuvuga ikintu tukinononsore, kandi ibitekerezo byabo bizaba bikenewe cyane.”
Ikiganiro ‘Ishya’ gikorwa n’abanyamakuru bafite amazina akomeye mu Rwanda ari bo Iradukunda Michèle benshi uzwi nka Michou ukorera RBA, Cyuzuzo Jeanne D’Arc wakoreye Kiss Fm, Aissa Cyiza ukorera Royal Fm ndetse na Mucyo Christella usanzwe akora mu bijyanye n’imiti.