sangiza abandi

Ikigega cya Abu Dhabi cyahaye u Rwanda inkunga yagera muri miliyari 34 Frw yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge

sangiza abandi

Ikigega cya Abu Dhabi gishinzwe Iterambere, ADFD, cyahaye Guverinoma y’u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 25 z’amadorari ya Amerika (miiyari 34.7 Frw), azifashishwa mu kwagura ubushobozi bw’uruganda rw’amazi rwa Karenge Water Treatment Plant, ruri mu Karere ka Rwamagana.

Aya masezerano yasinyiwe i Abu Dhabi, ku wa 11 Ukuboza 2024, akaba yari ahagarariwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Abu Dhabi, John Mirenge, n’Umubozi w’Ikigega ADFD, Mohamed Saif Al Suwaidi.

Al Suwaidi yavuze ko aya masezerano agaragaza ko impande zombi zifite ubushake bwo guteza imbere ibikorwa remezo bigamije kuzamura imibereho myiza n’Iterambere ry’abaturage.

Ati “ Binagaragaza imbaraga dushyize mu guteza imbere umubano mwiza dufitanye n’u Rwanda, tugira uruhare mu iterambere ry’inzego zifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu.”

Ambasaderi John Mirenge yagaragaje ko aya masezerano y’ubufatanye azafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kugeza amazi meza ku Banyarwanda bose, ndetse avuga ko uyu mushinga uzazamura imibereho y’abaturage binyuze mu mirimo bazakoramo.

Custom comment form