sangiza abandi

Ikipe ya APR BBC yerekeje muri Afurika y’Epfo mu mikino ya nyuma ya BAL

sangiza abandi

Ikipe ya APR Basketball Club yerekeje muri Afurika y’Epfo aho igiye kwitabira imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL) 2025, izabera mu Mujyi wa Pretoria, kuva tariki ya 6 kugeza ku wa 14 Kamena 2025.

APR BBC izatangira urugendo rwayo mu mikino ya playoffs kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Kamena 2025, ihura n’Ikipe ya Petro de Luanda, yo muri Angola, uyu mukino uzaba saa 16:00 ku isaha y’i Kigali.

Uyu mukino ni umwe mu izakinwa n’amakipe umunani yabonye itike ya playoffs kugira ngo harebwe uko azakurikirana yose, mbere y’uko ahuzwa hagendewe ku buryo azaba akurikirana agakina imikino ya ¼ yo gukuranamo.

Mu yindi mikino iteganyijwe harimo uzahuza Kriol Star [Cap Vert] na Fus de Rabat [Maroc], Al Ahli SC [Libya] na Al Ittihad [Misiri] ndetse na US Monastir [Tunisia] na Rivers Hoopers [Nigeria].

APR BBC yageze muri aya marushanwa ya nyuma, nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya Nile Conference yabereye i Kigali muri BK Arena, kuva tariki ya 18 kugeza ku wa 25Gicurasi 2025.

Muri iyi mikino, APR BBC yabonye intsinzi eshatu mu mikino itandatu, irangiza ku mwanya wa kabiri, ari na wo watumye ikomeza muri 1/4 cy’irangiza.

Muri Nile Conference, APR BBC yahatanye n’amakipe akomeye nka Al Ahly Ly yo muri Libya, MBB Basketball yo muri Afurika y’Epfo na Nairobi City Thunder yo muri Kenya.
APR BBC iheruka kongera Umunyasudani y’Epfo, Nuni Omot, mu bo izifashisha mu mikino ya nyuma ya BAL 2025, aho yasimbuye Dame Miller Jr wagaragaje urwego ruri hasi muri Nile Conference yabereye i Kigali muri Gicurasi 2025.

Omot asanzwe afite izina rikomeye muri BAL kuko yaryegukanye mu 2023 ari kumwe na Al Ahly ndetse icyo gihe yabaye umukinnyi mwiza (MVP). Uyu mukinnyi w’imyaka 30 yakinaga mu Bushinwa mu ikipe ya Beijing Ducks Basketball Club.

Imikino ya nyuma (Playoffs) izahuza amakipe umunani yitwaye neza muri Conferences eshatu ari zo Kalahari Conference, Sahara Conference na Nile Conference. Iyi mikino izabera mu Mujyi wa Pretoria muri SunBet Arena.

Custom comment form

Amakuru Aheruka