Ikipe y’Igihugu y’Abagabo ya Basketball yerekeje mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika “FIBA AfroBasket 2025 Qualifiers”, muri Senegal.
Ikipe y’Igihugu yahagurutse mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, yerekeje muri iyi mikino izabera mu murwa mukuru wa Dakar, hagati ya tariki 22-24 Ugushyingo 2024.
Nk’uko Federation y’umukino wa Basketball yabitangaje, mu butumwa banyujije ku rubuga rwa X, biteganyijwe ko ikipe y’u Rwanda izahurira mu mikino ya gicuti n’ikipe ya Mali ndetse n’ikipe ya Afurika y’Epfo.
Abakinnyi bahagarariye u Rwanda berekeje muri Senegal ni Antino Alvares Jackson Jr, Alexandre Aerts, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, William Robeyns, Kenny Manzi, Dieudonné Ndizeye, Steven Hagumintwari, Emile Galois Kazeneza, Bruno Shema, Prince Muhizi, Cadeaux de Dieu Furaha, Osborn Shema, Noah Bigirumwami na Dylan Schommer.
Iyi kipe itozwa na Dr Cheikh Sarr, yungirijwe na Yves Murenzi na Kenny Gasana, ikaba iri mw’itsinda C aho iri kumwe na Sénégal, Cameroun na Gabon.