sangiza abandi

Imbuto z’ibirayi ziri kongererwa intungamubiri mu kurwanya imirire mibi

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi, RAB, kiri mu igerageza ryo kongera intungamubiri mu mbuto z’ibirayi, bizwi nka ‘Bio-fortified’ mu rwego rwo kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Ibirayi nka kimwe mu bihingwa byitezweho kongera umusaruro, hari gukorwa igerageza ry’uburyo mu mbuto zabyo hakongerwamo intungamubiri za Iron na Zinc.

Izi ni zimwe mu ntungamubiri umubiri ukenera, ziwufasha gukura no kugira ubudahangarwa ku ndwara, gutembera neza kw’amaraso mu mubiri no gukora neza kw’inyubakamubiri.

Ubwoko 12 bw’imbuto z’ibirayi bwongerewemo intungamubiri buri gukorerwa igerageza mu bice bitandukanye by’igihugu birimo Kinigi (Musanze), Rwerere (Burera) na Gakuta (Rutsiro na Karongi).

Iri gerageza rigamije kureba umusaruro rizatanga ndetse ubwoko buzagaragaza umusaruro uri hejuru, buzakoreshwa ku rwego rw’igihugu, izi mbuto zizatangira gukoreshwa mu gihembwe cy’ihinga A mu 2026.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Telesphore Ndabamenye, yabwiye The New Times ko ibirayi byongerewemo intungamubiri bizagira uruhare mu kurwanya imirire mibi by’umwihariko mu bana n’abagore batwite.

Ubushakashatsi bwakozwe ku Isi nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru USDA gikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bugaragaza ko abarenga miliyari 2 ku Isi yose, babura Iron na Zinc mu mibiri yabo.

Iyo izi ntungamubiri zidahagije biba intandaro y’igwingira ry’umubiri by’umwihariko mu bana, abagore batwite n’abandi bafite intege nke.

Custom comment form