Imikino yo kwishyura ya 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro irimo uzahuza APR FC na Police FC n’uzahuza Rayon Sports na Mukura VS izabera muri Stade Amahoro.
Iyi mikino yagombaga kubera kuri Kigali Pelé Stadium, yimuriwe muri Stade Amahoro, ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025.
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Kalisa Adolphe Camarade, aganira na RBA yavuze ko ari icyemezo cyafashwe bisanzwe na APR FC na Rayon Sports zizakira.
Yavuze kandi ko amafaranga azinjizwa kuri iyi mikino yombi azagabanywa aya makipe mu buryo bungana.
APR FC yaherukaga gukina na Police FC, amakipe yombi anganya igitego 1-1, mu mukino wabereye muri Kigali Pele Stadium. Uyu mukino niwo uzabanza ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.
Rayon Sports yaherukaga gukina na Mukura FC mu mukino wabereye kuri Stade Huye, nazo zanganyije igitego 1-1, uyu mukino uzaba ku isaha ya saa moya n’igice.
Umukino wa nyuma wo guhatanira Igikombe cy’Amahoro uzaba tariki ya 4 Gicurasi 2025, ikipe izegukana iki gikombe izahagararira u Rwanda muri CAF.