Imirimo yo kubaka ahazimurirwa Ibitaro Bikuru bya Kaminuza ya Kigali (CHUK), biherereye mu Cyanya cyahariwe Ubuzima i Masaka, mu Karere ka Kicukiro, igeze ku kigero cya 80%, aho biteganyijwe ko izaba yarangiye muri Nyakanga 2025.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje muri Nyakanga imirimo yo kwimura serivisi zimwe za CHUK izahita itangira, ariko ko hari serivisi zimwe zizakomeza gutangirwa ahari hasanzwe hakorera ibi bitaro.
Ibi bitaro bishya bifite amagorofa atanu, n’ibyumba 837, birimo amacumbi y’abaganga, ndetse n’ikibuga gito kizaza kigwaho indege za kajugujugu zizajya zikoreshwa muri serivisi y’ubutabazi.
Ikigo gishinzwe guteza Imbere Imiturire (RHA) cyatangaje ko imirimo yo kubaka ibi bitaro igeze kuri 80%, ndetse yatanze akazi ku baturage basaga 700.
Umushinga wo kubaka CHUK watangiye mu 2022, biteganyijwe ko uzarangira utwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 100.
