sangiza abandi

Imirwano mu mijyi ikikije Goma yafashe indi ntera

sangiza abandi

Abaturage bo mu Mujyi wa Goma batangiye guhungira mu Mujyi wa Gisenyi mu Rwanda, ni mu gihe ku rundi ruhande M23 yo ikomeje umugambi wo gufata Goma ivuga ko igambiriye kugarura amahoro.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ku mupaka uhuza u Rwanda n’Umujyi wa Goma, mu Burasirazuba bwa RDC, haramukiye abantu bava muri uyu mujyi binjira i Gisenyi.

Aba bantu biganjemo abari guhunga imirwano ikomeje gufata indi ntera hagati y’Umutwe wa M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, ririmo imitwe ya Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi.

Hashize iminsi ibiri gusa, Umutwe witwaje Intwaro wa M23 utangaje ko wafashe Santere ya Minova muri Teritwari ya Kalehe nyuma y’imirwano ikomeye yatumye abaturage benshi bimukira i Goma.

Si muri aka gace gusa kuko imirwano yakomereje no mu bindi bice bikikije Umujyi wa Sake, aho M23 ivuga ko ishaka kwimura burundu Igisirikare cya Congo n’indi mitwe bikorana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko badafite umugambi wo kurwanya Ingabo za Loni n’iza SADC ziri mu butumwa bw’amahoro, ariko bazirwanaho ubwo bazaba batewe mu gace ka Sake bamaze kwigarurira.

Lawrence Kanyuka yongeye gutangaza ko Umutwe wa M23 uri mu nzira yo kujya kubohora abaturage ba Goma, ndetse babasaba kubakirana yombi, ndetse no kutagira ubwoba kuko bazanye amahoro.

Ku ruhande rwa Leta ya RDC yo ikomeje imvugo z’uko izashora intambara ku Rwanda, imaze imyaka ibiri ishinja kuba rufasha Umutwe wa M23, ibi Leta y’u Rwanda yamaganiye kure, ikerekana ko ari ukwihunza inshingano zo kunanirwa gukemura ibibazo by’umutekano muke.

Custom comment form