Ba rwiyemezamirimo batatu bafite imishinga itanga icyizere mu gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi bagabanyijwe miliyoni 50 Frw yo kubafasha kuyagura binyuze mu Irushanwa ‘AYuTe Africa Challenge Rwanda’.
Abatsinze ni Tresor Gashonga wahawe miliyoni 25 Frw, yashinze ‘Incutifoods’, sosiyete ikora urusenda rw’umwimerere kuva mu 2022.
Umwanya wa kabiri wegukanywe na Niyidukunda Mugeni Euphrosine wahawe miliyoni 15 Frw, akaba ari we washinze ‘Avocare Lt’ yaje gukemura ikibazo cy’umusaruro wa avoka wapfaga ubusa, uruganda rwe rurazitunganya rukazihinduramo amavuta yo kwisiga no guteka.
Undi ni Sabina Marie Rose wahawe miliyoni 10 Frw. Ni rwiyemezamirimo washinze ‘Green Energy Technology’ itunganya ingufu zisubira mu bikomoka mu buhinzi.
AYuTe Africa Challenge Rwanda ni amarushanwa ategurwa n’Umuryango Heifer International, hagamijwe kuzamura ibitekerezo n’imishinga byateza imbere urwego rw’ubuhinzi.
Aya marushanwa yitabirwa n’urubyiruko rufite imishinga myiza y’ubuhinzi bukoreshejwe ikoranabuhanga ruri hagati y’imyaka 18-35. Irushanwa rizenguruka ibyiciro bitanu, kugeza habonetsemo batatu bahize abandi.
Urutse inkunga aba batatu bahawe bazakomeza guhabwa ubujyanama ku mishinga yabo n’ubundi bufasha buzakomeza kurushyigikira mu iterambere ryayo.
Aya marushanwa ni amahirwe yashyiriweho urubyiruko rwifuza gukora ishoramari mu Rwanda, kugira ngo rurusheho kunguka ubumenyi mu buryo bw’imikorere ndetse ruhabwe ibihembo nk’inkunga irufasha kuzamuka.