Imishyikirano hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’ihuriro rya AFC/M23 yongeye gusubukurwa i Doha, muri Qatar.
Abahagarariye impande zombi bageze i Doha mu mpera z’icyumweru gishize ku butumire bwa Qatar, nyuma y’icyumweru impande zombi zishyize hanze itangazo ry’ubufatanye rishyigikira agahenge.
Uruhande rwa M23 rwahinduye abayobozi baruhagarariye, ruyoborwa na Benjamin Bonimpa, ari nawe wari mu mishyikirano yo mu 2013.
Ku Cyumweru tariki 4 Gicurasi 2025 habaye ibiganiro bya mbere, ariko nta ngingo zirebana n’ibibazo by’ingenzi zigeze ziganirwaho.
M23 ivuga ko itegereje ibikorwa bifatika bigaragaza icyizere bivuye kuri Leta ya Kinshasa kugira ngo ibiganiro bikomeze gutera imbere kandi bitange umusaruro.
M23 ishimangira ko yokoze byinshi mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwo kugarura amahoro birimo gukura ingabo zayo mu mujyi wa Walikale.
Ibindi yakoze birimo kwemerera ingabo za SADC kuva i Goma n’ibikoresho byazo, Kwemerera ko abasirikare na polisi ba Leta bari bararinzwe na MONUSCO i Goma bajyanwa i Kinshasa, Gusinya itangazo ry’ubufatanye hamwe na Guverinoma n’ibindi.
Nubwo bimeze gutya ariko imirwano yubuye umutwe mu bice bya Kivu y’Amajyaruguru, ariko hakaba icyizere ko ibi ibi biganiro biramutse bigenze neza bishobora kugera ku yindi ntera mu gushakira amahoro n’umutekano Akarere k’Uburasirazuba.