sangiza abandi

Imisozi itatu y’i Kigali igiye kongerwamo ibiti mu kurwanya isuri

sangiza abandi

Umujyi wa Kigali watangije gahunda yo kongera ibiti ku misozi itatu, ari yo Jali iherereye mu Karere ka Gasabo, umusozi wa Kigali uherereye mu Karere ka Nyarugenge na Rebero iri mu ka Kicukiro, mu rwego rwo kwirinda isuri n’ibiza biyikomokaho.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bugaragaza ko iyi misozi yagiye yibasirwa n’isuri mu bihe bitandukanye bitewe n’uko ahari amashyamba henshi yatemwe hakubakwa inzu bityo hatagize igikorwa byazagira ingaruka ku mwuka abantu bahumeka mu bihe biri imbere.

Inzobere mu bijyanye n’ibidukikije zigaragaza ko ubutaka buhanamye hejuru ya 30%, buba bufite ibyago byo kwibasirwa n’isuri, akaba ari yo mpamvu ababishinzwe bari kureba ahantu hakwiriye ho kongerwa ibi biti muri iyi misozi itatu.

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko isuri ituruka muri iyi misozi yagiye igira ingaruka ku buzima ndetse ikangiza imitungo y’abantu bo mu bice nka Nyabugogo, Gatsata n’ahandi, kuri ubu ingurane yabyo ikaba ibarirwa muri miliyoni 178 Frw.

Abaturage bakora imirimo itandukanye mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko mu duce twagarutsweho bavuga ko ibiza byagiye bigira ingaruka ku bikorwa byabo birimo ubucuruzi ndetse rimwe na rimwe ugasanga ibyo bacuruza byangirika bikabaviramo igihombo.

Iyi gahunda yo kongera ibiti mu misozi iri mu Mujyi wa Kigali, ikurikira ubukangurambaga bwatangijwe bwiswe ‘Igiti cyanjye’, buzasiga hatewe ibiti miliyoni eshatu mu myaka itanu iri imbere.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko bafite gahunda yo gutera ibiti miliyoni eshatu nk’uburyo bwo gucunga amazi y’imvura, no gusukura umwuka abaturage bahumeka.

Custom comment form